Print

Batanu muri 11 bahamijwe urupfu rwa Jamal Khashoggi bakatiwe urwo gupfa

Yanditwe na: Martin Munezero 23 December 2019 Yasuwe: 1276

Jamal Ahmad Khashoggi yavutse taliki 12, Ukwakira,1958 apfa taliki 02, Ukwakira, 2018. Yavukiye mu mugi wa Medina muri Arabia Saoudite aba umunyamakuru ukomeye mu gihugu cye ndetse wari wubashwe ibwami no mu bindi bihugu by’Abarabu.

Ubutoni yari afite ibwami bwatumye amenya byinshi kandi akagirana imikoranire n’inzego z’iperereza n’umutekano z’ubwami bwa Arabie Saoudite.

Muri Nzeri, 2017 Khashoggi yahunze Arabie Saoudite ajya gutura muri USA aho yandikiraga ibitekerezo birebire ikinyamakuru The Washington Post, inyandiko ze zikaba zaranengaga imikorere y’ubwami bwa Arabie Saoudite.

Yishwe taliki 02, Ukwakira, 2018 ubwo yari agiye kwaka impapuro zimwemerera kuzasezerana n’umukunzi we ukomoka muri Turikiya.

Bivugwa ko kugira ngo intasi za Arabie Saoudite zimenye ko Khashoggi afite gahunda yo kuzajya muri Ambasade yayo iri Istanbul zinjiye muri telefoni y’inshuti zikoresheje ubwoko bwahimbwe na Israel hanyuma zibasha kumenya isaha azaba yahagereye.

Iperereza rivuga ko Jamal Khashoggi yishwe acibwa mo ibice bijugunywa muri acide.


Comments

hitimana 24 December 2019

Aha rero niho abantu bahera bavuga ko muli politike haberamo ibintu byinshi bibi.Aba bantu 5 bagiye kwicwa,ni Umwami wa Saudi Arabia wabatumye kwica umwanzi we,Khashoggi.Baliya bamwishe bitwa “Seconds Couteaux”.Nukuvuga ko bakoze ibyo batumwe na Boss wabo.None bagiye kwicwa yigaramiye.Ariko nkuko bible ivuga muli Ibyakozwe 5,umurongo wa 29,Imana idusaba kwanga gukora ibyo umuyobozi agutegetse,iyo bitandukanye n’itegeko ry’Imana.Urugero ni iyo Chef wawe agutegetse kwica.Niyo mpamvu abakristu nyakuri birinda kujya muli politike cyangwa mu ntambara zo ku isi.Kubera ko Imana itubuza kurwana no kwica.Ahubwo ikadusaba “gukunda abanzi bacu” nkuko Yesu yadusabye muli Matayo 5,umurongo wa 44.Ikinanira abandi bantu,umukristu nyakuri aragishobora,kubera kumvira Imana.Niyo bamwica bamuhora kumvira itegeko ry’Imana,Yesu yavuze ko azamuzura ku munsi wa nyuma,akamuha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ariko abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,ntabwo bazazuka.Nubwo iyo bapfuye bababeshya ko baba bitabye Imana.