Print

Umugore wa Mauro Icardi yavuze ubugome amukorera iyo PSG yatsinzwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 December 2019 Yasuwe: 4485

Uyu Wanda Nara uzwiho kuvugira mu itangazamakuru amabanga y’urugo rwe,yavuze ko mbere na nyuma yo gukina buri mukino atajya yemera ko batera akabariro ndetse ngo bihumira ku mirari iyo ikipe yatsinzwe kuko ngo hamara umwanya badatera akabariro.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru La Republicca Delle Donne,Wanda Nara yavuze ko umugabo we ari umunyamwuga atajya yemera ko batera akabariro mbere y’umukino ndetse ngo iyo yatsinzwe mu rugo biradogera.

Yagize ati “Mauro n’umunyamwuga ntashobora kugira icyo akora mbere y’umukino.Abikora nyuma nabwo iyo umukino wagenze neza.Iyo yatsinzwe nta nubwo aba ashaka kundeba mu maso.”

Wanda asanzwe ari nawe ushinzwe gushakira amakipe uyu mugabo we ariko kubera ikinyabupfura cye gike yatumye amakipe akomeye yanga kumugura.

Uyu mugore yatandukanye n’umukinnyi witwa Maxi Lopez bari bafitanye abana mu mwaka wa 2013 ahita yikundanira na Mauro Icardi wari ukiri muto cyane.