Print

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje imyaka yazamuwe y’umuntu wemerewe kunywa inzoga

Yanditwe na: Martin Munezero 24 December 2019 Yasuwe: 8756

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Nyirahabimana Solina, yatangarije itangazamakuru ko bateganya ko iyi myaka yaba iri hagati ya 20 na 25.

Hatangazwa ko ibi bigiye gukorwa nyuma yo gusanga ko amategeko ariho uyu munsi adafasha mu gukemura ikibazo cyo kunywa inzoga gikomeje kugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda cyane.

Umwaka ushize wa 2018,raporo ya Loni yagaragaje ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba gafite ikibazo cyo kunywa cyane ibisindisha.

Nyirahabimana yavuze ko kunywa ibisindisha mu bakiri bato, bikomeje kwiyongera, ahamagarira abo bireba bose gukemura iki kibazo.

Yavuze ko izi mpinduka zirimo kuganirwaho, bikazamenyeshwa abaturage vuba uko bizaba byafashweho umwanzuro.

Umuyobozi mu kigo cy’Igihugu cy’ubuzima RBC, Dynamo Ndacyayisenga, yavuze ko kurengera abakiri bato ku bijyanye n’inzoga , ari ngombwa ko abantu banatekereza ku myaka yemewe yo kubinyweraho.

Yavuze ko ubwonko bwa muntu bukomeza gutera imbere kugeza agejeje imyaka 25, bityo ko kunywa inzoga mbere y’iyi myaka bibusubiza inyuma.

Ati “Kuzamura imyaka yo kunyweraho inzoga bishobora gufasha mu gukemura ibibazo by’ubuzima, impfu ndetse n’indwara mu miryango.”

Ubushakashatsi bwa RBC bwo mu 2015, bugaragaza ako 1.6% ku banyarwanda ibihumbi 200 bari hagati y’imyaka 14-64, bahuye n’ingaruka zo kunywa inzoga, naho 7.6% by’abantu bari munsi y’imyaka 35, babaswe n’inzoga cyangwa bakaba barahuye n’ikibazo batawe n’inzoga.

Mu 2018, raporo ya Komisiyo y’ubukungu y’umuryango w’abibumbye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba (UNECA), yaburiye u Rwanda ko rukwiye kurwanya ubwiyongere bwo kunywa inzoga, kuko ruri ku mwanya wa kabiri mu karere mu kunywa inzoga nyinshi.

Ndacyayisenga avuga ko kuzamura imyaka yo kunywerwaho inzoga atari cyo gisubizo gusa cyo guhangana n’iki kibazo.

Ati “Umuryango nyarwanda, amashuri, inzego z’ibanze n’insengero, bikeneye gushyiramo ukuboko kwabyo mu guhangana n’iki kibazo, iki kibazo gishingiye ku mitekerereze ya muntu n’uburyo abantu babayeho, birenze amategeko .”

Inzobere mu mitekerereze, Emmanuelle Mahoro, we avuga ko “Nta myaka myiza iriho yo kunywa inzoga, ariko ko byibuze hejuru y’imyaka 20 ibitekerezo n’umubiri w’umuntu bishobora kujyana n’ingaruka yahura nazo.”

Gilbert Ndoli ufite akabari mu Mujyi wa Kigali, we avuga ko abenshi mu bakiriya be ari abari hagati y’imyaka 18-35, bityo ko mu gihe iyi myaka yaba izamuwe, 20% by’abakiriya be azabatakaza.

Gusa avuga ko kongera imyaka bizafasha mu gukumira abakiri bato kunywa inzoga.


Comments

27 December 2019

Hhhhhhhh ko babyibutse baratinze r, kuba wafata inzoga ukazamura imyaka ikava kuri 16 kugeza 25 waba wirengagijeko n’umubiri wumuntu ukenera alcohol


27 December 2019

Hhhhhhhh ko babyibutse baratinze r, kuba wafata inzoga ukazamura imyaka ikava kuri 16 kugeza 25 waba wirengagijeko n’umubiri wumuntu ukenera alcohol


sezikeye 24 December 2019

Abantu benshi harimo n’amadini bavuga ko kunywa inzoga ari icyaha.Ariko se koko niko bible ivuga mu byukuri?Nkuko bible ibyerekana,Imana yemera ko ubishatse yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2,umurongo wa 3;Timotewo wa mbere 3,umurongo wa 8 na 1 Timote 5,umurongo wa 23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14,umurongo wa 26 na Yesaya 25,umurongo wa 6.Icyo Imana itubuza,ni ukurenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Nabyo byisomere muli Luka 21,umurongo wa 34.Muli Abefeso 5,umurongo wa 18,Imana itubuza gusinda.Muli 1 Yohana 4:1,Imana idusaba “gushishoza” aho gupfa kwemera ibyo abanyamadini batubwira byose.Ikibabaje nuko abanyamadini benshi cyane banywera inzoga mu ngo zabo,bihishe.This is Hypocrisy kandi imana yanga abantu bayiryarya kubera kwishakira imibereho.Nicyo yahoye Abafarisayo.