Print

Perezida Kagame yashimiye umuryango we wamwiyunzeho ukiyemeza gutanga Telefoni nyinshi muri gahunda ya #ConnectRwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 December 2019 Yasuwe: 3070

Kuwa 21 Ukuboza, Perezida Kagame yemeye kuzatanga telefoni 1500 za Mara Phone zikorerwa mu Rwanda kuri iyi miryango ikennye itagira za telefoni bituma na bamwe mu bagize umuryango we barimo umufasha we,abana be,n’abandi bagize umuryango we nabo biyemeza gushyigikira iyi gahunda.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,Perezida Kagame yatangaje umubare wa Telefoni umuryango we nawo wiyemeje gutanga ahereye ku mukuru kugera ku muto.

Ati “Ndashimira umuryango wanjye kuba wemeye kugira uruhare muri #ConnectRwanda ugatanga telefoni za Mara Phones. Jeannette yatanze 27 hanyuma abana banjye: Ivan:23, Ange Kagame na Bertrand:15, Brian (yifashishije amafaranga yazigamye ubwo yari ari mu kwimenyereza umwuga): 5, mwishywa wa Jeannette, Nana (aracyari muri Kaminuza): 3.”

Nyuma y’aho uyu mukoro wiswe #Connect Rwanda utangiriye kuwaGatandatu w’icyumweru gishize, abantu benshi ku giti cyabo n’ibigo bitandukanye birimo iby’igenga n’ibya leta byahise byitabira iyi gahunda ndetse utanze akanagira umupira undi.

Banki ya Kigali yemeye gutanga telefoni 1500 ndetse ku ruhande rw’abakozi bayo biyemeza gutanga 500; Banki y’Abaturage itanga 1000; I&M Bank itanga 1000; Donald Kaberuka wigize kuyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambera, yemera gutanga telefoni 300 afatanyije n’inshuti ze.

Mu bandi bagiye bemera gutanga telefoni harimo Banki Nkuru y’Igihugu yemeye gutanga 1000, Dr Vera Songwe uri mu kanama gafasha Perezida Kagame mu mavugurura muri AU atanga 30.

Umujyi wa Kigali wo wemeye gutanga 1158, Minisiteri y’Ubuzima yemera gutanga nayo 1000; MTN Rwanda yemeye gutanga 1000 ariko Umuyobozi wayo Mitwa Kaemba Ng’ambi arenzaho yemera gutanga 100 ku giti cye.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, aherutse gutangaza ko iyi “Connect Rwanda Challenge” igamije ko buri munyarwanda yaba afite telefoni igendanwa ya smartphone.



Perezida Kagame yashimiye umuryango we wagize uruhare runini muri # ConnectRwanda Challenge