Print

Myugariro Nyandwi Saddam yatandukanye n’ikipe ya Rayon Sports

Yanditwe na: Martin Munezero 24 December 2019 Yasuwe: 1797

Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 23/12/2019, nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahaye uburenganzira Saddam Nyandwi bwo gusohoka muri Rayon Sports, nyuma yo kubona ko butakimukeneye cyane dore ko yari asiye ari amahitamo ya Gatatu ku mutoza Espinoza, ku mwanya w’inyuma ku ruhande rw’iburyo, iyo Iradukunda Eric, hitabazwaga Irambona Eric ubusanzwe ukina ku ruhande rw’ibumoso.

Uyu myugariro wari umaze igihe adahabwa umwanya wo gukina mu marushanwa atandukanye iyi kipe yitabiriye, yamaze gusezererwa ashimirwa ubwitange yagize mu gihe k’imyaka ibiri n’igice ari umukinnyi wa Rayon Sports, inamwifuriza kuzahirwa n’urugendo agiye gukomereza ahandi.

Muri Nyakanga uyu mwakaRayon Sports yari yagaragaje ubushake bwo kwirukana uyu mukinnyi ariko nyuma yo gusanga ishobora kumukenera, iramugarura.

Nyandwi Saddam yinjiye mu ikipe ya Rayon Sports mu mwaka wa 2017 avuye muri Espoir FC, ku masezerano y’imyaka ibiri yarangiye muri Nyakanga.

Imikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 yasojwe mu mpera z’iki cyumweru, Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 31, nyuma ya APR iri ku mwanya wa mbere inayirusha amanota atandatu ndetse na Police iri ku mwanya wa kabiri.