Print

Munyakazi Sadate yavuze amakosa yirukanishije umutoza Espinoza anemeza ko hari abagiye kumukurikira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 December 2019 Yasuwe: 8882

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Radio 10, umuyobozi wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate yavuze ko bafashe umwanzuro wo gutandukana na Espinosa kubera impamvu zitandukanye ariko zizingiye ku kuba yarandagajwe n’umukeba APR FC.

Munyakazi yagize ati “Twamaze gutandukana nawe.Mu mezi 3 turamushimira ibyo yatugejejeho,tunishimira ko twaganiriye tukabona ibisubizo by’uko dushobora gutandukana.

Burya ibintu byose bitangwa n’umusaruro,umwanya wa 3 ntabwo wadushimishije ariko noneho by’umwihariko gutsindwa na APR FC ikadutsinda mu buryo twatsinzwemo byo nk’aba Rayons twabonye kubyihanganira bigoye.Twatsinzwe turi ku rwego rwo hasi cyane.Yigeze no kudutsinda ibitego birenze 2 ariko nibura abantu banakinnye.Uriya munsi waratubabaje cyane.

Mu mupira habamo gutsinda,gutsindwa no kunganya ariko icy’ingenzi n’ukureba ngo watsinzwe witwaye gute?.Twabonaga uburyo bw’imikinire cyane cyane budatanga icyizere ko n’iyo ntsinzi itazaboneka.”

Sadate yavuze ko kuba Martinez yaratsinzwe na APR FC bitavuze ko nta mutoza wa Rayon Sports ugomba gutsindwa n’uyu mukeba ahubwo ngo uburyo igutsinzemo hari ubwo bitagusiga amahoro.

Sadate yavuze ko n’imikino yabanjirije uwa APR FC,imikinire ya Rayon Sports itari ku rwego rwiza ku buryo byari gutanga icyizere cy’igihe kirambye.

Perezida Sadate yavuze ko bahanye gahunda yo kuwa Kane taliki ya 26 Ukuboza2019 n’umutoza Martinez kugira ngo babarane ibyo bamugomba n’ibyo abagomba bagatandukana nkuko babyumvikanye.

Ibyo Martinez agomba guhabwa n’umushahara w’Ukuboza,imperekeza bumvikanye mu masezerano nawe agatanga ibirimo n’ibikoresho by’ikipe.

Perezida Sadate yavuze ko uyu mutoza atariwe uragenda gusa kuko ngo hari abakinnyi bitwaye nabi ndetse n’abakozi bagomba kwirukanwa.

Yagize ati “Ntabwo turi ku gitutu cy’umutoza,uwungirije arakomeza ayitoza kandi tuzi neza ko arabikora neza,dufate umwanya wo gushaka umutoza ukwiriye Rayon Sports uzadufasha kugera ku ntego dufite.Mu gihe gito tuzabatangariza umutoza tuzaba twashimye.

Ku bijyanye n’abakinnyi,turatekereza gushyiramo abandi bakinnyi,haribo tukiganira ariko ni ngombwa ko tugomba kongera ingufu mu ikipe kugira ngo irusheho kwitwara neza.

Nubwo hari abo twifuza,hari abo tutashimye tugomba kurekura mu minsi iri imbere.Tuzashingira ku myitwarire [ikinyabupfura].Uziko atitwaye neza abimenye ko dushobora kuzatandukana nawe.Ibyo tuzabitangaza mu minsi iri imbere ndetse no mu bakozi b’ikipe abo tubona ko bataduhaye umusaruro uhagije,tuzatandukana nabo.”

Sadate yavuze ko Mugheni atakinagana kubera ko umutoza atamushakaga gusa yavuze ko barakurikirana ikibazo cye ngo barebe ko nta myitwarire mibi yabigizemo.

Uyu muyobozi wa Rayon Sports yavuze ko Rayon Sports ishaka insinzi atari ikipe ibaho igerageza ariyo mpamvu mu gice cya kabiri igomba kubona insinzi uko byagenda kose igatwara igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro.

Perezida Sadate yavuze ko hagiye kongerwamo abakinnyi bafite ubuhanga n’abakozi batanga umusaruro aho abakoze nabi bazirukanwa kugira ngo Rayon Sports ikomere.

Sadate yavuze ko Rayon Sports igiye gushaka insinzi uko byagenda kose anasaba abafana imbabazi kubera uko ikipe yitwaye nabi mu gice kibanza cya shampiyona.


Comments

27 December 2019

?none ndumva imihigo bayigeze kure ariko usab

Uwabatsinze ntaho yagiye mwibuke


quinta 24 December 2019

hhhh, SADATE erega ntabwo ikipe itsindwa kuko yagerageje , hari igihe ikipe igufunga kuko uzitegereze neza uko APR YARI IPANZE IMPANDE ZAYO , ARIWOWE WAMENERAHE URETSE KO MUBA MWIFUZA IBIGOYE