Print

Urubanza rwa Nsabimana Callixte "Sankara" rwasubitswe kuri uyu wa Kabiri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 December 2019 Yasuwe: 1884

Urubanza ruregwamo Nsabimana wigambye ibitero bitandukanye byagiye bigabwa mu gice cyegereye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, rwagombaga gutangira kuri uyu munsi tariki 24 Ukuboza 2019 mu rugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza.

Nsabimana yagejejwe mu rukiko ahagana Saa tatu zuzuye yambaye imyambaro iranga abagororwa, inkweto za sandale n’amasogosi ya Orange arimo akabara k’umweru.

Yari yunganiwe n’Umunyamategeko we Nkundabarashi Moïse, wanamwunganiye mu bugenzacyaha no mu kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ku rukiko umutekano wakajijwe ucunzwe n’abapolisi bari imbere mu rukiko no hanze yarwo. Hari kandi abanyamakuru benshi baba abakorera ibinyamakuru byo mu Rwanda na mpuzamahanga.

Akigera mu rukiko yabanje gusomerwa imyirondoro ye yemera ko ari yo.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bwamenye amakuru ko muri dosiye ya Nsabimana hajemo abandi bakekwaho gukorana na we barimo uwitwa Private Muhire Dieudonné, bityo bwifuza ko habanza gukurikiranwa neza iyo dosiye hakamenyekana niba koko ifitanye isano n’iya Nsabimana kugira ngo urubanza ruzaburanishirizwe hamwe.

Me Nkundabarashi yavuze ko bigoye kuvuga kuri uwo Private Muhire Dieudonné, kuko uwo yunganira atamuzi kandi ngo batigeze bakorana.

Umucamanza yabahaye umwanya wo kubanza kuyisoma; Me Nkundabarashi avuga ko uwo Private Muhire atazwi na Nsabimana.

Nsabimana yahawe ijambo avuga ko uwo Private Muhire atamuzi bityo ntacyo yamuvugaho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Nsabimana, avuga ko atamuzi urukiko rukwiye gutanga umwanya hakabanza kwigwa neza iyo dosiye.

Urukiko rumaze kumva impande zombi rwanzuye ko urubanza rusubikwa rukazaburanywa mu mizi 17 Mutarama 2020.

Ibyaha 16 ashinjwa ni iremwa ry’umutwe w’ingabo ritemewe, Icyaha cy’iterabobwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi, gufata bugwate, gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, guhakana Jenoside.

Hari ukwiba yitwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

Ubwo yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Nsabimana yemeye ibyaha byose ashinjwa, asaba abanyarwanda n’Umukuru w’Igihugu imbabazi.

Nsabimana yari umuvugizi w’umutwe wa politiki, MRCD, udahwema kwigamba ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nk’igitero cyagabwe umwaka ushize i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, n’icya Kitabi byose byahitanye ubuzima bw’abaturage ndetse imodoka zigatwikwa.

Inkuru ya IGIHE