Print

Burundi: Abakuriye amashyaka yemewe mu gihugu basinyiye ko bazemera ibizava mu matora ya 2020

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 December 2019 Yasuwe: 1639

Aba banyapolitiki batandukanye bari bahagarariye amashyaka bahuriye mu ntara ya Kayanza bemeza ko nta kabuza bazakira ibizava mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu mwaka wa 2020.

Aya matora yitezwemo impinduka zitandukanye cyane ko Perezida Nkurunziza wari umaze imyaka 15 ku butegetsi yatangaje ko atazongera kwiyamamaza.

Kuwa 21 Ukuboza ubwo yari mu Ntara ya Gitega,mu munsi mukuru wari wateguwe n’ inzego z’umutekano, Perezida Nkurunziza umaze manda eshatu ku butegetsi yavuze ko atazongera kwiyamamaza.

Abahagarariye amashyaka mu Burundi benshi bategereje ko Nkurunziza atangaza umukandida azashyigikira mu ishyaka rye rya CNDD FDD rivugwamo umwiryane uterwa n’uko bananiwe kumvikana ku mukandida uzabahagararira.

Abahagarariye amashyaka mu Burundi bose,bashyize umukono kuri aya masezerano yemeza ko nta mvururu bazateza nibaramuka batsinzwe amatora.


Abanyapolitike batandukanye basinye


Comments

Mabuso 25 December 2019

Ibi nibintu byiza cyane nyuma yamatora uzaza avuga ubusa bazamushyire mabuso.Kandi utarasinye ano masezerano ubwo ntazaze gusakuriza abandi.