Print

RDC:FARDC yataye muri yombi abayobozi babiri bakuru ba CNRD yiyomoye kuri FDLR

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 December 2019 Yasuwe: 4149

General Leon Richard KASONGA umuvugizi wa FARDC avuga ko aba bagabo barafatiwe mu bitero byagabwe kuva mu mpera z’ugushyingo ku mitwe yitwaje intwaro ikorera mu misozi ya Karehe ho muri Kivu y’amajyepfo.

Yakomeje avuga ati: Twafashe umunyamabanga mukuru wa CNRD uzwi kumazina ya William Mutabazi kandi ntitwamufashe wenyine kuko yari kumumwe n’umwe mubayobozi bakuru ba CNRD ariwe Francos Muvunyi kimwe n’abandi barwanyi barikumwe ubu abo bose bakaba bari mu maboko yacu kandi tukaba twiteguye kubasubiza mugihugu cyabo cy’u Rwanda.

Ni muri urwo rwego turi muri ibibikorwa byo guhiga imitwe y’itwaje intwaro kuko icyo tugamije ni ukuzana amahoro mur utu duce twari twarayogojwe n’izi nyeshyamba.

Kuva mu mpera z’Ugushyingo ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo zagabye ibitero byo kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro yaba iy’abanyekongo cyangwa se iy’abanyamahanga ikorera mu burasirazuba bwa Congo.

Muri iyo mitwe iyitaweho cyane kurusha indi harimo CNRD uyu ukaba ari umutwe ugizwe n’abarwanyi b’abanyarwanda mu gice cyavuye kuri FDLR.

Mu cyumweru gishize Ingabo za FARDC zitangarije ko zari zimaze gufata abarwanyi barenga ibihumbi 2000 aho kugeza kuri uyu wa gatandatu tarliki ya 21 ukuboza abarwanyi bagera kuri 300 ndetse n’abandi 1600 bari babashyigikiye bakaba bari bamaze kugarurwa mu gihugu cy’u Rwanda nkuko byatangajwe na General Leon Richard Kasonga.

Muri Kivu y’amajyepfo ingabo za FARDC zagaruye mu Rwanda abantu 1600 bari mu maboko ya CNRD ibyo bikaba byarabereye imbere y’ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO ndetse n’imiryango mpuzamahanga n’Imiryango ya Leta zombi ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Ubwo ababantu batahurwaga mugihugu cyabo bihutiye kujya ku maBisi ndetse n’amakamyo yagombaga kubatwara bafite umunezero utagira uko ungana byaranzwe n’indirimbo baririmbaga bishiye gusubira mugihugu cyabo.

Ubwa mbere ubwo hoheherezwaga abarwanyi 300 mu Rwanda icyo gihe bafatanywe intwaro zigera kuri 400 zikaba ziri mu maboko y’igisirikare cya FARDC.Aba bandi 1600 bagaragaje ko bari barafashwe bugwate na bariya barwanyi ba CNRD bakaba baravuze ko bashimishijwe cyane no kuba batahutse bagasubira mu gihugu cyabo.

Aba bakaba baravuze ko ubwo abiyitaga nk’abakuru b’imiryango bari banze kugenda bashyikirijwe u Rwanda aba nabo nta mpamvu babonaga yo kuguma mu mashyamba ya Congo.

Source: Rwanda Tribune