Print

Rusizi: Umusozi waridukiye ku nzu yarimo umuryango wose abana 3 bahita bahasiga ubuzima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 December 2019 Yasuwe: 3591

Aba bana batatu bakimara kugwirwa n’iyi nzu bahise bapfa mu gihe akandi kana kamwe k’imyaka 2 kabashije kurokokana n’ababyeyi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buravuga ko buremerewe cyane n’ibibazo biterwa n’imvura nyinshi isenyera abaturage ikanabasiga iheruheru ku buryo bashobora kugerwaho n’inzara ikomeye hatagize igikorwa cyihutirwa.

Abana bishwe n’uyu musozi nk’uko Bwiza.com dukesha iyi nkuru yabitangarijwe na perezida w’inama njyanama y’uyu murenge, Munyemana Naason, ni Bizimana Emmanuel w’imyaka 8 y’amavuko, Niyogisubizo Tania w’imyaka 6 na Niyogushimwa Nadia w’imyaka 3 bose b’uwitwa Bizumuremyi Jean Bosco w’imyaka 32.

Imvura yarituye uyu musozi yakunkumukanye n’ibindi bitaka byinshi cyane byarengeye imyaka y’abaturage n’inzira zari zisanzwe ari nyabagendwa zirangirika cyane.

Indi miryango 4 na yo amazu yayo yasigariye ku mabati gusa.uyu mugabo inzu ye yarengewe n’umusozi ukanamuhitanira abana, kimwe n’imiryango yindi bakaba bacumbikiwe kuri santere y’ubucuruzi yo hafi aho.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel avuga ko bagiye kureba uko bafasha byihuse umuryango wagize ibyo byago, imvura imaze iminsi igwa muri aka karere ikaba ngo yarabaye mbi cyane aho yasize iheruheru imiryango irenga 500 amazu yayo yangiritse bidasubirwaho ikaba icumbikiwe n’abaturanyi,akarere n’abafatanyabikorwa bako bari gushakisha icyayitunga, hegitari nyinshi z’imyaka zarangiritse abahinzi bakaba batizeye kugira icyo baramura.

Ati’’ inzara yo ntitwabeshya ngo ntibayikanga rwose kuko ni ibintu bigaragarira buri wese ubibonye, tukaba turiho tuvugana n’abafatanyabikorwa bacu ngo turebe uko twabonera ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze abahuye n’ako kaga, abo tubona batuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga twagiye tuhabakura, n’aha Bweyeye umuryango wari ufite icyo kibazo twari twarawimuye.Turasaba abaturage kugira umutima mwiza wo gutabarana igihe natwe tugishakisha uko aba bose babaho.’’

Abo bana bose bahise bashyingurwa.Ibi bikaba bibaye mu gihe mu ntangiriro z’uku kwezi mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke na ho umusozi waridukiye abantu 11 bari mu nzu imwe bugamye imvura nyinshi cyane yari irimo igwa abagera kuri 4 bahasiga ubuzima.