Print

Lionel Messi yasabye ikintu gitangaje FC Barcelona kugira ngo ayisinyire amasezerano mashya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 December 2019 Yasuwe: 14385

Messi wifuza gutwara igikombe cya UEFA Champions League,arashaka ko ikipe ye isinyisha abakinnyi bane bakomeye kugira ngo baze kumufasha guhangamura amakipe.

Amasezerano ya Messi agiye kurangira ariyo mpamvu se umuhagarariye ari mu biganiro na perezida wa Barcelona, Josep Maria Bartomeu gusa ngo uyu munya Argentina arashaka ko babanza kumwereka abakinnyi 4 baguze barimo Kylian Mbappe.

Messi arifuza ko iyi kipe abereye kapiteni ishaka umusimbura wa Sergio Busquets,ndetse no kongerera amasezerano myugariro Jordi Alba.

Impamvu Messi yifuza Mbappe cyane nuko abona ariwe ufite imbaraga nyinshi zamufasha mu gukaza ubusatirizi.

Messi ngo arifuza ko Barcelona yagura Mohammed Salah na Jodan Sancho bakina baca ku mpande.