Print

Abakinnyi batatu ba APR FC biyeguriye Imana babatizwa kuri Noheli

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 December 2019 Yasuwe: 9140

Aba bakinnyi babatirijwe kuri Pisine ya Hill Top Hotel i Remera mu itorero rya Carvaly Revival Church na Pasiteri Sebagabo Christophe.

Nyuma yo kubatizwa, myugariro wa APR FC, Buregeya Prince yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ashimira Imana kuba yamushoboje kuvuka bwa kabiri kuko ari ikintu yaburaga nk’umukirisitu ujya gusenga.

Ati ‘’ Mbere na mbere ni ibintu nshimira Imana kuba ishoboje umuntu kuko kuba mbashije kubatizwa mu gihe nk’iki, ni ikintu nashimira Imana, ni ikintu nakwishimira ndetse n’Umuryango wanjye. Mu by’ukuri ni ibintu byiza.

Nari nsanzwe nsenga, nsengera aho nabatirijwe, bakomeza kutwigisha ku bijyanye n’umubatizo, nza gusanga koko bikwiriye ko umukirisitu yabatizwa. Twasanze ari ikintu twaburaga nk’abakirisitu bajya gusenga.”

Myugariro Buregeya Prince amaze iminsimyinshi adakina kubera imvune yagize na nubu atarakira.


Comments

karegeya 25 December 2019

Ese twaba tuzi icyo Kubatizwa bisobanura?Benshi bibeshya ko bisobanura "gukizwa ibyaha". Kubatizwa ni "baptizare" mu Kilatini.Bisobanura "Kwinikwa mu mazi".Ntabwo ari gusuka amazi ku gahanga.Iyo winitswe mu mazi,bisobanura ko uhindutse,ubaye umuntu mushya ugiye gukorera Imana.Niyo mpamvu na Yezu yabatijwe kandi nta cyaha yagiraga.Umukristu nyakuri,aba atandukanye n’abandi bantu.We ntabwo yibera gusa mu gushaka ibyisi.Arakora kugirango abeho,akabifatanya no gukora umurimo Yezu yadusabye muli Yohana 14:12,wo kujya mu nzira tukabwiriza abantu kandi ku buntu,tudasaba icyacumi.Muli make,umukristu nyakuri yigana Kristu n’Abigishwa be.