Print

Gen. Kashamari Dusabe umuyobozi mukuru wa Mai Mai wahigwaga bukware we na bamwe mu barwanyi be bishyize mu maboko y’ingabo za FARDC[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 25 December 2019 Yasuwe: 5153

Gen.Kashamari Dusabe Delta ubwo hari mu kwezi kwa karindwi taliki ya 8 n’iya 9 yagize uruhare mu gukingira ikibaba inyeshyamba za RNC zari ziyobowe na Maj(RTD) Mudasiru Habibu,kugeza abagera muri 45 bayobowe na Col.Richard yabaherekeje akabageza muri FDLR ahitwa I Kiyeye babisabwe na Jean Paul Turayishimiye wari Ushinzwe ibikorwa by’ubuvugizi n’ubutasi muri RNC.

Gen.Kashamari Delta we na mugenze we Gen.Dominiko ukuriye Mai Mai CMC igihe Gen.Mudacumura yicwaga bari bitabiriye inama y’ubutumire bwo kurebera hamwe uko bafatanya urugamba rwo kurwana na FARDC,Mudacumura akiraswa bahise bahungira ahitwa I Kibabi. Gen Kashamari Delta we na Mai Mai Nyatura bari basanzwe ari abafatanyabikorwa ba RNC na FDLR hamwe na Mai Mai CMC ya Dominike.

Gen.Kashamari Delta,avuka muri Lokarite Nyamwirima muri Gurupoma Kazinga Zone ya Masisi,yavutse mu wa 1973,ahagana mu wa 2003 yinjiye mu nyeshyamba za FDLR FOCA yinjirira ahitwa i Gatoyi,mu wa 2009 Gen,Delta yiyomoye muri FDLR afite ipeti rya kapiteni ashinga icyama cye agiha izina rya Mai Mai Delta/Nyatura yiha ipeti rya Jenerali.

Kwishyikiriza ingabo za Congo byabereye ahitwa I Kibabi muri Zone ya Masisi Gurupoma ya Mushaki nk’uko byemejwe na Maj Ndjike Kaiko mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.


Comments

bizimana 25 December 2019

Statistics zerekana ko kuva isi yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion/milliard.Ahanini kubera inzara n’indwara biterwa n’intambara.Albert Einstein yavuze ko:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara nuko,abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si. Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Muli Zaburi 5,umurongo wa 6,Imana ivuga ko yanga umuntu wese uvusha amaraso y’abantu.Nkuko Zaburi 46 umurongo wa 9 havuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho intambara zose,itwike intwaro zose.Ndetse muli Matayo 26,umurongo wa 52,Yesu yavuze ko kuli uwo munsi,Imana izica abantu bose barwana.Nguwo umuti rukumbi w’intambara zose zibera mu isi.