Print

Ngozi:Hatewe Grenade benshi barakomereka bikomeye umwe ahasiga ubuzima

Yanditwe na: Martin Munezero 25 December 2019 Yasuwe: 2007

Nk’uko byemezwa n’ababibonye, ngo icyo gisasu cya grenade cyatewe ahagana saa moya n’igice, giturikira hafi y’ahaparika bus ziva Ngozi zijya Gashikanwa. Amakuru aturuka kuri SOSMediasBurundi dukesha iyi nkuru, aravuga ko umuntu wateye iki gisasu ari umuntu wari wigize nk’umusazi.

Uyu n’abandi bantu bane bakekwa ko bari bari kumwe bahise batabwa muri yombi. Usibye umuntu umwe wapfuye, abandi 13 bakomerekejwe n’icyo gisasu. Hagati aho, abakomeretse bari gukurikiranirwa mu Bitaro bya Ngozi.

Iki rero kikaba ari ikimenyetso kibi ku mutekano w’u Burundi mu gihe hirya no hino ku Isi barimo kwinjira mu bihe by’iminsi mikuru, aho abagizi ba nabi bashobora gufatirana benshi bahugiye mu minsi mikuru bagakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi na cyane ko iki gihugu gifite benshi barwanya ubutegetsi bakunze no kukigabaho ibitero.