Print

Igishushanyo cyavumbuwe kigaragaza Yezu bamushinyagurira u Bufaransa bwanze ko kijyanwa mu mahanga

Yanditwe na: Martin Munezero 25 December 2019 Yasuwe: 4719

Mu 1280 nibwo umuhanga akaba n’umunyabugeni wo mu Butaliyani, Cimabue wari uzwi nka Cenni di Pepo, yakoze igishushanyo kigaragaza uyu mwana w’Imana arimo gukorerwa ubu bugome bwari bwarahanuwe.

Nyuma y’imyaka amagana, mu Ukuboza uyu mwaka iki gishushanyo cyaje kugaragara mu nzu y’umukecuru mu Mujyi wa Compiègne, uri mu birometero 90 werekeza i Paris.

Iki gishushanyo gifite santimetero 20.3 kuri 28.5, cyagaragaye ubwo umwe mu bantu yasuraga inzu y’uyu mukecuru.

Uyu mukecuru wari mu myaka 90 ngo yajyanywe mu nzu y’amasaziro, kibonwa mu gikoni ubwo hagenzurwaga ko nta kintu gisigayemo.

Philomène Wolf wakibonye yavuze ko yasanze iki gishushanyo cyari ku gikuta.

Yagize ati “Inzu yari yamaze kugurishwa, nagombaga kureba niba nta kintu kikirimo kuko iyo ntabikora ibintu byose byari bujyanwe mu myanda.”

Nyuma yo kugenzurwa n’inzobere zo mu Bufaransa, byaje kugaragara ko ari igishushanyo cyakozwe n’umuhanga, Cimabue, bituma gishyirwa muri cyamunara.

Nubwo abaguzi batari babwiwe amakuru ahagije, cyaguzwe n’abantu babiri bakomoka muri Chile bazobereye mu kumenya ibirango bya kera byo mu Butaliyani. Aba bantu batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki gishushanyo cyaje kugurwa muri cyamunara kuri miliyoni 26 z’amadolari ya Amerika.

Gusa leta y’u Bufaransa yo yahise ikumira ko cyajyanwa mu mahanga, ahubwo ko kigomba kuba mu mutungo kamere w’igihugu.

U Bufaransa buvuga ko bwakumiriye ko kijyanwa kugurishwa mu mahanga mu gihe cy’iminsi 30, kugira ngo hashakwe amafaranga yo kukigura ngo kigume mu gihugu.

BBC yatangaje ko Minisitiri w’umuco mu Bufaransa, Franck Riester yaje kwitambika ko iki gishushanyo kijyanwa mu mahanga, ahubwo ko hagomba gushakwa amafaranga kikagurwa hagamijwe ko kiguma mu gihugu kigafasha mu mirimo y’amateka akorwa mu nzu ndangamateka i Paris.

Cimabue yavukiye mu gace ka Florence mu Butaliyani mu 1240. Azwiho kuvumbura. Afatwa kandi nk’umuntu w’indashyikirwa mu gushushanya mu gihe cya kera. Kugeza ubu ngo hari ibishushanyo bye 11 ku isi.