Print

Imvura ikomeye yaraye iguye muri Kigali yatumye imihanda imwe ifungwa[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 26 December 2019 Yasuwe: 3959

Imvura yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukuboza 2019, ku munsi mukuru wa Noheli, yatangiye ahagana saa moya z’umugoroba. Mu bice bitandukanye by’umujyi, umuriro wabuze umwanya muto ubwo iyi mvura yatangiraga kugwa ari nyinshi.

Ku rundi ruhande niko ibinyabiziga byaburaga uko bitambuka, yaba mu mujyi wa Kigali rwagati no mu nkengero zawo nka Remera n’ahandi kubera ubwinshi bw’amazi yari yuzuye mu mihanda.

Polisi y’Igihugu yaburiye abantu ku mihanda imwe n’imwe itari nyabagendwa kubera iyi mvura binyuze mu itangazo yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter.

Yagize iti “Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yateye umwuzure mu bice bimwe na bimwe by’Umujyi wa Kigali, imihanda Kimisagara-Nyabugogo, umuhanda wa Kanogo-Kimihurura n’umuhanda wa Poids Lourds ntabwo iri nyabagendwa muri aka kanya.”

Nko ku Kimihurura, mu marembo y’Ibiro bikuru bya RIB, imvura yagushije igiti biba ngombwa ko Polisi itanga ubufasha kugira ngo kivemo. Ahandi ni mu bice bya Nyabugogo aho havugwa ko imodoka yatwawe n’amazi, mu bice bya Shyorongi havugwa inzu nyinshi zasenyutse ndetse hakaba hari abantu bapfuye abandi bagakomereka n’ibindi.

Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali cyane cyane mu bishanga ntiwamenya niba harigeze ibimera kuko hahindutse ibiyaga. Aha higanjemo aho leta iherutse gutegeka ko abahatuye bimuka bakajya gushaka aho bajya kuba.


Comments

hitimana 26 December 2019

Mu isi harimo kubera IBIZA bitabagaho kera.Muli Europe na Australia,hamaze iminsi hari Ubushyuhe bukabije,bugera kuli 45 degrees celcius.Ni ubwa mbere bagira ubushyuhe bungana gutyo.IBIZA bikomeye cyane (Heavy Natural Disasters) birimo kuzahaza isi kurusha kera,kubera ko abantu bangije ikirere,bibyara Climate Change.Bimwe muli ibyo biza ni ibi: Heatwaves (Ubushyuhe bukabije),Hurricanes (Imiyaga ikomeye cyane),Typhoons (Imiyaga ikomeye cyane muli Asia),Glaciers Melting,Tsunamis,Wildfires,Floodings,etc…Aho bitandukaniye n’ibya kera,nuko iby’ubu bifite ingufu zikabije cyane, kandi bisenya ibintu byinshi.Bihuje n’ibyo bible ivuga ko “mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije”.Mu isi nshya dutegereje dusoma muli Petero wa kabiri,igice cya 3,umurongo wa 13,Yesu niwe uzahabwa gutegeka isi yose nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe igice cya 11,umurongo wa 15.Azayihindura Paradizo kandi akureho IBIZA byose.Yerekanye ko abishoboye igihe yahagarikaga UMUYAGA mwinshi bali mu Nyanja ya Galilee (Sea of Galilee).Niba dushaka kuzaba muli iyo Paradizo,bible idusaba gushaka Imana cyane,aho kwibera mu gushaka ibyisi gusa,akaba aribyo bidutwara gusa.