Print

Hatangajwe amatariki abanyeshuri bazasubirira ku mashuri n’ibyiciro bazagendamo bitewe n’aho biga

Yanditwe na: Martin Munezero 26 December 2019 Yasuwe: 3093

Abanyeshuri biga bacumbikirwa mu bigo bazatangira kujya ku mashuri tariki ya 3 Mutarama 2020 bagende ku matariki atandukanye bitewe n’ibigo by’amashuri bigamo uturere biherereyemo.

Kuwa Gatanu ariki ya 03 Mutarama 2020 hazajya ku mashuri abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Nyanza na Huye mu ntara y’Amajyepfo.

Kuwa Gatandatu tariki ya 04 Mutarama 2020 hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburasirazuba.

Ku Cyumweru tariki ya 05 Mutarama 2020 abazajya ku ishuri ni abiga ku bigo biherereye mu turere twa Ruhango, Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo, Karongi, Rutsiro, Ngororero, Rubavu na Nyabihu mu ntara y’Iburengerazuba.

Minisiteri y’Uburezi irasaba abanyeshuri bose kuzagenda bambaye impuzankano zabo (uniforme) z’ishuri inakangurira abashinzwe ibigo bitwara abagenzi kuzabafasha mu ngendo zabo.

Igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2020 kizatangira tariki ya 06 Mutarama 2020 kirangire tariki ya 03 Mata 2020, kikaba kigizwe n’ ibyumweru 13. Icya kabiri nacyo gifite ibyumweru 13 kikaba kizatangira tariki ya 20 Mata 2020 kikarangira tariki 18 Nyakanga 2020, naho icya gatatu kikazatangira tariki ya 03 Kanama 2020 kikarangira kuwa 23 Ukwakira 2020 kigizwe n’ibyumweru 12.

Ibi ni ibikubiye mu ngengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2020 umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’uburezi, Dr Isaac Munyakazi yatangarije mu nama y’Abaminisitiri yo kuwa 28 Ugushyingo 2019.


Comments

Mparambo 26 December 2019

Kayibanda ati :” Banyarwanda namwe ba nya Cyangugu”, undi na we ati:” Uzatera Cyangugu azaba ateye u Rwanda”. Hahh.
Muri iyi gahunda y’abanyeshuri se ko nta cyo MINEDUC iteganyiriza abana ba Nyamasheke na Rusizi? Baba barashubije plaque ya E se!