Print

Imvura idasanzwe yaraye iguye ku mugoroba wa Noheli yatembanye imodoka iyiroha mu kiraro cya Nyabarongo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 26 December 2019 Yasuwe: 5366

Iyi mvura yamanukanye imodoka iyikuye mu igaraje iyiroha muri ruhura yitwa Mpazi igabanya Cyahafi na Kimisagara muri Nyarugenge, iyo modoka ikaba yaje gutangirwa n’ikiraro muri Nyabugogo.

Urugendo imivu y’imvura yagendesheje iyo modoka rurarenga ikirometero kuko ngo yari iri mu igaraje hafi y’urusengero rwitwa Restoration Church.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Jeep “Hyundai” ifite plaque nimero RAD 480Y, ni iy’uwitwa Nshimyumuremyi Aimable.

Nshimyumuremyi agira ati “Iyi midoka yari iri kumwe n’izindi ariko ni jye bahamagaye ko yavanywemo n’imivu y’imvura ikayigeza Nyabugogo, ni imodoka ifite agaciro k’amafaranga miliyoni 15”.

Avuga ko yari yarayifatiye ubwishingizi ariko ko atazi niba bazamuha ubw’uko imodoka ye yangijwe n’ibiza.

Mu gusayura iyo modoka Polisi yifashishije imodoka yitwa ’Breakdown’ isanzwe ariko biba iby’ubusa, biba ngombwa ko polisi yifashisha indi modoka nini cyane yifashishwa mu guterura ibintu.

Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali kuri uyu munsi ukurikira Noheli, abacuruzi basohoye ibyangijwe n’imyuzure yateye mu nzu z’ubucuruzi bashaka kubyanika, ariko bavuga ko hari impungenge z’uko imvura ishobora kongera kugwa.