Print

Perezida wa Rayon Sports yujuje komite yayo yaburaga abayobozi mu myanya ikomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 December 2019 Yasuwe: 2860

Jean Paul Muhire wari usanzwe ari umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports yabaye V/Perezida wa mbere muri iyi kipe, akaba asimbuye Twagirayezu Thadée weguye mu kwezi kwa 10 uyu mwaka nyuma y’amezi 2 gusa atowe.

Jean Paul amaze iminsi ari mu buyobozi bw’iyi kipe kuko yabanje kuba umubitsi ku bwa komite ya Muvunyi mbere yo kwegura, akagaruka nyuma ari umunyamabanga mukuru muri komite ya Munyakazi Sadate, kuri ubu akaba yagizwe V/Perezida w’iyi kipe.

Undi winjiye muri iyi komite ni Furaha Jean Marie Vianney uvuye muri Fan Club yitwa The Blue Winners, akaba yasimbuye uwari watowe ariko ntatangire imirimo ye witwa Prosper Muhirwa.

Martin Rutagambwa nawe yinjiye muri komite y’ikipe ya Rayon Sports nk’umujyanama wa Perezida mu bijyanye na Tekinike, akaba asimbuye Eric Nsabimana watandukanye n’iyi kipe nawe mu minsi ishize.

Aba bantu bashyizweho na Perezida w’ikipe ya Rayon Sports bazemezwa mu nama y’inteko rusange ya Rayon Sports izaba muri Mutarama umwaka utaha, nk’uko amategeko abiteganya agenga iyi kipe.