Print

Jose Mourinho yavuze ibyago bikomeye byamugwiriye bituma atizihiza noheli neza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 December 2019 Yasuwe: 3454

Ubwo yari aje mu kiganiro n’itangazamakuru mbere y’umukino wamuhuje na Brighton yatsinze ibitego 2-1 kuri uyu wa Kane,yavuze ko yaje ku kazi afite agahinda kenshi kubera imbwa ye yapfuye kuri noheli.

Mourinho yabwiye umunyamakuru witwa Jim Rosenthal wari umubajije niba Moheli yamugendekeye neza ko yayigizemo ibyago imbwa ye igapfa.

Yagize ati “Mvugishije ukuri,birababaje kubera ko imbwa yanjye yapfuye kandi yari umwe mu bagize umuryango wanjye.Ariko ubuzima burakomeza.”

Uyu munyamakuru yahise yihanganisha Jose Mourinho wari ufite agahinda k’iyi mbwa ye Leya yigeze kumufungisha muri 2007 akekwaho ko atigeze ayikingiza inkingo ziyigenewe ndetse atayishakiye ibyangombwa biyemerera kuba mu Bwongereza.



Mourinho yababajwe no gupfa ku imbwa ye yamufungishije muri 2007