Print

RDC: Umushahara w’abarimu igihumbi wibwe n’amabandi yitwaje intwaro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 December 2019 Yasuwe: 1167

Kuwa Kabiri w’iki cyumweru nibwo uyu mushahara w’aba barimu 1000 w’ukwezi k’Ukuboza wibwe n’amabandi yitwaje intwaro bituma batabona uko bizihiza noheli nk’abandi.

Aya mafaranga yambuwe uwitwa Kakudji wa Ngoy usanzwe ashinzwe gucunga amafaranga y’abarimu muri Kabalo wari uyavanye kuri Banki agiye kuyageza kuri aba barimu ayoboye.

Uyu mucungamutungo yatezwe n’aya mabandi yitwaje intwaro ubwo yari yicaye kuri moto afite izi miliyoni 170 z’amakongomani zihita zimutegeka kuziha igikapu yarimo zimutunze imbunda.

Kakudji yagize ati “Twahuye n’amabandi,arasa amasasu 3 mu kirere,tugerageza guhunga ariko byarangiye atwambuye ibyo twari dufite byose.Bahise banyura mu bihuru.”

Umwe mu barimu wagombaga guhembwa kuri aya mafaranga yagize ati “Mu kwezi gushize bagerageje kwiba amafaranga.Buri muyobozi wese yarabibwiwe.Ariko se nukubera iki bahisemo kongera kunyura iyo nzira?.Buri mwaka twishyura ibihumbi 3,500 y’inzira y’umushahara wacu,kuki batafata ubwato bwihuta bagashyiramo lisansi,bakanashaka abasirikare cyangwa abapolisi bo kubarinda.Niyo mpamvu tubona ari ubutekamitwe.”

Kuri uyu wa Kane,abapolisi benshi basutswe mu muhanda Kabalo-Kongolo kugira ngo bashake aya mabandi yibye umushahara w’abarimu.