Print

Gen. Kabarebe yavuze uburyo Abasirikari basubijwe ku mpungure kugira ngo hagurwe Kajugujugu

Yanditwe na: Martin Munezero 27 December 2019 Yasuwe: 7324

Ni mu kiganiro Gen Kabarebe yagezaga ku bitabiriye ihuriro ry’Abanyamuryango ba FPR/Inkotanyi cyabaye ku wa Gatandatu taririki ya 21 Ukuboza 2019, i Rusororo mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali. aho yagarutse ku mutekano w’u Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, aho igihugu cyari cyugarijwe n’ubukene n’intambara z’abacengezi.

Gen Kabarebe avuga ko mu mwaka wa 1997 ubwo intambara y’Abacengezi yari ikaze mu bice bitandukanye by’igihugu ibikoresho byari bike cyane kugira ngo ingabo z’u Rwanda zibashe gupanga neza urugamba rwo kubahashya mu gihe hari ibihugu byabatizaga umurindi.

Avuga uburyo Kagame wari Minisitiri w’Ingabo ndetse na Visi Perezida yashatse kugura indenge z’intambara kandi ubushobozi ari buke mu gihugu, aha ngo nibwo abasirikare basubijwe ku mpungure kandi bari baratangiye kurya ku mushahara.

Yagize ati "His Excelence ubwe [Kagame], igihugu cyari gikennye kidafite amafaranga ashaka kugura indege mu 1997, abasirikare nibwo bari bagitangira kubona imishahara, nta mafaranga yari ahari, asaba abasirikare gutanga umushahara wabo wose ntibahembwe bagasubira ku mpungure, abasirikare baremeye, baremeye basubira ku mpungure bagura za kajugujugu, zibafasha kurwana intambara y’igicengezi".

Akomeza avuga ko muri iyi myaka 25 ishize u Rwanda rusohotse mu ntambara yo kubohora igihugu, hari n’ibyo rumaze kugeraho mu ngeri zitandukanye zirimo n’iz’umutekano, adashidikanya ko habaye impamvu isaba abasirikare b’u Rwanda gutanga umushahara babikora. Ati "Ndahamya ko RDF yo n’uyu munsi hari impamvu akayisaba gutanga umushahara yawutanga, ibyo nabihamya".

Intambara y’Abacengezi yaje ikurikira jenoside, yayogoje icyitwaga Prefegitura ya Kibuye, Gisenyi n’amakomini ya Perefegitura ya Gitarama [nko mu misozi ya Ndiza] yahanaga imbibi n’izo perefegitura ubu ni Intara y’Iburengerazuba ndetse na perefegitura ya Ruhengeri hamwe n’amakomini ya Kigali Ngari yahanaga imbibi na Ruhengeri, ubu akaba ari mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ni benshi bayiburiyemo ubuzima muri ibi bice yaberagamo ku buryo n’ubu hari bamwe babana n’ibikomere yabasigiye, abagore basigara ari abapfakazi, ababyeyi baburiramo abana babo,... kugeza mu mwaka wa 2000 ubwo yarangiraga.

Uruhare rw’abagore mu kurangiza iyi ntambara:

Gen kabarebe avuga ko iyi ntambara yaje kurangira ku bw’ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano, agaruka ku ruhare rw’abagore muri iyi ntambara ku buryo ngo hari n’ubushakashati birimo kubakorwaho.

Ati "Intambara y’Abacengezi yaje kurangira cyane cyane ahanini ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano. Abaturage babigizemo uruhare runini cyane, cyane cyane abagore bo mu Majyaruguru".

Uruhare rw’abagore mu kurwanya intambara y’Abacengezi, nibwo bushakashatsi Gen Kabarebe avuga ko burimo gukorwa, agashimangira ko bidashidikanywaho babigizemo ruhare kugeza irangiye mu mwaka wa 2000.

Intambara y’abacengezi yaje kurangira ite?

Intambara y’abacengezi yarwanwaga na bahoze mu ngabo za Leta yari imaze gutsindwa ndetse inakoze jenoside bari barahunze, baje biyunga kuri bagenzi babo bari bamaze guhunguka bari mu gihugu imbere n’abandi bahuze umugambi wo kuvanaho Leta yari yamaze gufata igihugu [FPR/Inkotanyi], aba bari bahanganye n’ingabo zari iz’inkotanyi (RPA) zari zimaze kwivanga n’umubare muke Kabarebe avuga ko utarengaga 1500 w’abasirikare bari aba Leta, bari batsinzwe (Ex-FAR).

Abari hanze batangiye imyiteguro ariko n’abari mu Rwanda ari uko. Nicyo cyatumye zitwa intambara z’abacengezi dore ko binjiraga rwihishwa [bagacengera] bagahura n’abari mu Rwanda bagatangira izo gahunda biga uko bakuraho Leta ya FPR.

Mu mwaka wa 1997 nibwo ibitero by’abacengezi byari bikaze kugera mu 1998, ariko mu mwaka wa 2000 izi ntambaza zari zimaze kurangira dore ko barwanyijwe kuva mu Rwanda, ingabo z’u Rwanda zikabaherekezanya isasu no kugera muri Congo n’umubare wabo ukava ku bihumbi kugera mu magana.

N’ubwo ibihugu bitajya bigaragaza uko ingengo y’imari ikoreshwa mu birebana n’ibya gisirikare, u Rwanda rwaburaga amafaranga yo kugura indege rukitabaza imishahara y’abasirikare mu myaka 22 ishize, ubu ingengo y’imari rusange rugezeho mu mwaka 2019/2020 ingana n’akayabo ka Tiriyari 2,8 z’amanyarwanda (asaga miliyari 3.2 z’amadorari y’Amerika).

Inkuru ya BWIZA