Print

Lionel Messi yatangaje inama ikomeye Samuel Eto’o yamugiriye ikaba yaramufashije kuba igihangange

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 December 2019 Yasuwe: 3210

Messi umaze gutsindira FC Barcelona ibitego amagana,yatangiye kuyikinira mu mwaka wa 2004 ariko yavuze ko atazibagirwa ikiganiro cya mbere yagiranye na rutahizamu Samuel Eto’o wari umwami muri uyu mwaka.

Messi yagize ati “Mpora nibuka Eto’o ambwira ati “Umunsi uzatangirira gutsinda ibitego,uzaba umukinnyi w’igihangange.Nawe yatangiye umupira ahusha ibitego byinshi kugeza umunsi yatsinze icya mbere,bitangira kwisuka.”

Messi yavuze ko kuba yaratsinze ibitego byinshi bigatuma abasha kuba umukinnyi uyoboye abandi mu bamaze gutsinda byinshi muri La Liga ari ikintu aha agaciro cyane.

Yagize ati “Kuba umukinnyi uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi muri La Liga n’ikintu cy’agaciro kuri njye.Ndatekereza ko ari kamwe mu duhigo twinshi twiza maze gukora.”

Messi ategereje kongera amasezerano mu ikipe ya FC Barcelona yakiniye yonyine mu buzima bwe bwose.