Print

Perezida Nkurunziza yavuze intambwe ikomeye yafashije u Burundi gutera n’imbogamizi zikomeye yahuye nazo zirimo u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 December 2019 Yasuwe: 3573

Mu kiganiro yagiranye n’Abarundi ku maradiyo n’ama TV cyamaze amasaha arenga 3,Perezida Nkurunziza yavuze ko yishimira intambwe yafashije u Burundi gutera mu myaka 15 yari amaze abuyobora cyane ko ngo yabwubatse ku kigero cya 95 ku ijana.

Yagize ati “Twatangiye kuyobora igihugu kiri mu bibazo by’ingutu.Twarongeye turacyubaka,ingeri zitandukanye z’ubuzima zateye imbere.Abarundi benshi banyuzwe nibyo twagezeho ndetse uzansimbura azaragizwa igihugu gikungahaye ndetse cyuzuye amahoro.

Perezida Nkurunziza yavuze ko imiryango mpuzamahanga yatambamiye cyane imiyoborere ye, ati “Imiryango mpuzamahanga yagerageje gukoma mu nkokora u Burundi.Abakoloni ndetse n’u Rwanda bagerageje guteza akavuyo,ibitero byinshi by’u Rwanda byerekezaga mu Burundi ariko twahagaze dukomeye twirengagiza ubwo bushotoranyi.”

Ku birego by’ibitero u Burundi bushinja u Rwanda,Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yabyamaganiye kure,avuga ko ibibazo by’Uburundi ari ibyabwo bwite bukwiriye kwicara bukabikemura budashyize mu majwi u Rwanda.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko nta gishya u Rwanda rusanga mu mvugo y’Uburundi burubeshyera kubutera aho yemeje ko ibi birego bya Leta y’Uburundi bigamije kuyobya amahanga.

Ku kibazo cy’abanyamakuru b’ikinyamakuru Iwacu bamaze iminsi bafunzwe guhera mu ukwakira bazira gutara amakuru yo ku rugamba,Perezida Nkurunziza yavuze ko atavuga ku kirego kikiri mu nkiko kuko ngo yubaha gutandukana kw’inzego gusa yemeza ko ubutabera aribwo buzagena ahazaza habo.

Perezida Nkurunziza yongeye gushimangira ko ataziyamamaza muri 2020 anaboneraho gushimira abamwumviye n’abafatanyije nawe kuyobora u Burundimu myaka 15 ishize.