Print

Cristiano Ronaldo yatangaje akaga yahuye nako nyuma yo kwegukana Euro 2016

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 December 2019 Yasuwe: 2992

Ronaldo wakoze ibyananiye ibyamamare bikomoka muri Portugal byose ubwo yatwaraga Euro 2016,yabwiye ikinyamakuru DAZN ko ibyishimo byo kwegukana iki gikombe byatumye arira amarira menshi cyane bituma atabasha kunywa Champagne nk’ibisanzwe kuko yasomye akarahuri ka mbere ahita asinda.

Yagize ati “N’igikombe cy’ingenzi mu buzima bwanjye bw’umupira w’amaguru.Narasetse,ndarira,nananywa inzoga.Muri uwo mukino,nararize cyane kugeza ubwo amazi ankamyemo.Nyuma y’umukino turi kwishimira igikombe,nanyoye akarahuri kamwe ka Champagne gahita kangera mu mutwe.Sinywa inzoga ariko uwo munsi wari wihariye.”

Uyu mukino w’amateka kuri Cristiano Ronaldo na bagenzi be bo muri Portugal wabereye kuri stade St Dennis kuwa 10 Nyakanga 2016.

Cristiano Ronaldo ntiyarangije uyu mukino kuko ku munota wa 25 yavuye mu kibuga kubera imvune yagize nyuma yo kugongana na Dimitri Payet asimburwa na Ricardo Quaresma.

Eder niwe watsindiye Portugal igitego batsinze Ubufaransa ku munota wa 109 w’umukino wakinwe iminota 120 yose.