Print

Muri Burkina Faso mu masaha atarenze 48 abantu 41 barimo n’abasirikare ba Leta bishwe

Yanditwe na: Martin Munezero 27 December 2019 Yasuwe: 2807

Igitero cyambere cyabaye ku wa Kabili taliki ya 24 Ukuboza 2019, aho cyahitanye abaturage 35 naho kuwa Gatatu aribwo hizihizwaga umunsi mukuru wa Noheli, aba barwanyi bivugana ingabo za Leta 11.

Ibihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi, bikomeje kwamagana ibitero bitandukanye bikomeje kugenda byibasira iki gihugu.

Abasirikare ba Burkina Faso barashwe ubwo bari batezwe igico nk’uko Radio Omega ibitangaza.

Nyuma y’iki gitero ibikorwa byose byo kwizihiza Noheli byahise bihagarikwa, abaturage basabwa kutava mu ngo zabo.

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga mukuru wa UN yitwa Stephane Dijarric yatangaje ubutumwa bwa Antonio Guterres yihanganisha igihugu cyose cya Burkina Faso cyatakaje abantu bagera kuri 46 mu gihe kitarenze amasaha 48.

Dujarric yavuze ko UN izakomeza gukorana n’ibihugu bigize agace ka Sahel mu guhangana na bariya barwanyi aho bari hose.

Ikibabaje ni uko abasivili bibarwa na biriya bitero ari abo mu idini rya Gatulika kandi bakaba aribo bake ugereranyije n’Abisilamu.

Kugeza ubu Burkina Faso ituwe n’abaturage barenga gato miliyoni 20. Ikaba ituranye n’ibihugu nka Mali, Niger na Nigeria kandi nabyo bikaba byugarijwe n’ibitero by’abarwanyi bagendera ku mahame y’ubuhezanguni.


Comments

karekezi 27 December 2019

Izi ntagondwa nta kindi zikora uretse kwirirwa zica abantu gusa.Imitwe y’Abaslamu irwana cyangwa yica abantu ni myinshi cyane ku isi.Hari Al Shabab,Al Aqmi,ISIS,Al Qaeda,Hezbollah,Boko Haram,Hamas,Islamic Jihad,Taliban,etc...Yose ivuga ko "irwanira Imana".Ngo ni Intambara ntagatifu (JIHAD).Nyamara Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko yanga abantu bose barwana nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Kandi ko abantu bose bicana cyangwa barwana izabarimbura ku munsi wa nyuma nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Hazarokoka abantu bumvira Imana gusa.Ariko si Abaslamu gusa barwana.Kuva na kera,amadini menshi ashoza intambara,avuga ko akorera Imana.Muribuka za Crusades z’Abakristu barwana n’Abaslamu zahitanye abantu benshi.