Print

Kwizera Olivier wakinnye muri Afurika y’Epfo yasinyiye Gasogi United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 December 2019 Yasuwe: 2397

Kwizera umaze amezi asaga 7 nta kazi agira,yagaragaye mu mwenda w’ikipe ya Gasogi United y’umushoramari Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC.

Amakuru aravuga ko uyu munyezamu w’umuhanga ariko ukunze gukora amakosa adasibanutse,yasinyiye Gasogi United amasezerano y’amezi 6 kugira ngo yongere kuzamura urwego rwe bizamufashe kongera kwerekeza hanze y’u Rwanda.

Kwizera Olivier yasinyiye Gasogi United kuri uyu wa kabiri taliki ya 27 Ukuboza 2019,akazatangira gukinira iyi kipe mu mikino yo kwishyura ya shampiyona.

Bivugwa ko Kwizera yataye Passport na VISA bye, bituma ananirwa kwerekeza muri Afurika y’Epfo mu ikipe ya Bloemfontein Celtic FC yamwifuzaga,ari nayo mpamvu yabuze ITC imwemerera gukina mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka.