Print

Col.Tom Byabagamba na Frank Rusagara bakatiwe igifungo cy’imyaka 15

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 December 2019 Yasuwe: 3450

Ashingiye ku mategeko, umucamanza yavuze ko ibyaha Col.Tom Byabagamba aregwa bigize impurirane mbonezamugambi. Bityo ko urukiko rukuru rwa gisirikare rwamuhanishije imyaka 21 rutagaragaje icyo rwashingiyeho. Yanzuye ko agomba gufungwa imyaka 15 no kunyagwa impeta za gisirikare

Araregwa guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gukora ibikorwa bisebya leta ari umuyobozi, gusuzugura ibendera ry’igihugu, gutunga imbunda binyuranije n’amategeko no guhisha ibimenyetso byagafashije kugenza icyaha.

Urukiko rw’ubujurire rwategetse kandi igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 kuri Frank Rusagara.

Isomwa ry’uru rubanza ryari rimaze gusubikwa gatatu kuva mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka.Aba bombi baburanye bahakana ibyaha baregwa.


Comments

hitimana 27 December 2019

Colonel Byabagamba namenye ko muli iyi si nta muntu numwe ukomera.Udafunzwe ararwara cyangwa akagira ibindi bibazo bikomeye.Inama namugira,nuko yashaka icyo akora muli gereza.
Icyo namuhitiramo nk’umukristu,nuko yashaka umuntu akamwigisha bible.Bizatuma amenya neza ibyo imana idusaba,hanyuma nabikora,imana izamuha ubuzima bw’iteka muli paradizo,kandi izamuzure ku munsi wa nyuma.Abantu benshi,nubwo batunze bible,ntabwo bazi neza ibyo imana idusaba,cyangwa the mankind future.