Print

Rayon Sports yahawe amahirwe yo kwihimura kuri APR FC mu gikombe cy’intwari

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 December 2019 Yasuwe: 5612

Tariki ya mbere Gashyantare buri mwaka mu Rwanda ni umunsi wahariwe kuzirikana ku Ntwari zitangiye igihugu, ariyo mpamvu hateguwe amarushanwa mu mikino itandukanye mu bagabo n’abagore.

Kuri uyu wa kane ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, habaye inama yahuje abayobozi b’amakipe yabaye aya mbere muri shampiyona ishize mu bagabo no mu bagore, igamije kurebera hamwe uko aya makipe azahura muri iyi mikino ya 2020.

Iri rushanwa rya 2020 rizitabirwa na Rayon Sports, APR FC, Police FC na Mukura VS zaje mu myanya 4 ya mbere muri shampiyona iheruka ya 2018/2019 yegukanywe n’ikipe ya Rayon Sports.

APR FC ifite igikombe giheruka izatangira irushanwa icakirana na Mukura VS mu mukino uzaba tariki ya 25 Mutarama, uwo munsi Rayon Sports yabaye i ya 3 umwaka ushize izahura na Police FC kuri Stade i Nyamirambo ari nayo izakira iyi mikino yose.

Mu gihe mu bagore bafata amakipe 2 ya mbere agakina umukino umwe wa nyuma, uhuza amakipe 2 yabaye a ya mbere muri shampiyona iba iheruka.
Tariki ya 28 Mutarama hazaba imikino y’umunsi wa 2, aho Rayon Sports izahura na Mukura VS mu gihe nyuma y’uyu mukino ku I saa 18H00 APR FC izakira ikipe ya Police FC.

Mu bagore, Tariki ya 31 Mutarama i Nyamirambo hazaba imikino 2,irimo uzahuza ikipe ya AS Kigali na Scandinavia ndetse n’umukino uzahuza amakipe 2 y’ingabo azaba yarageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryabo.

Ikipe izatwara igikombe hagati ya AS Kigali na Scandinavia izahabwa Frw 2,000,000 aherekeje igikombe, naho izatsindwa ku mukino wa nyuma ihabwe Frw 1,000,000.

Mu makipe y’ingabo izatsinda ku mukino wa nyuma izahabwa Frw 1,000,000 n’igikombe mu gihe ikipe izatsindirwa ku mukino wa nyuma izagenerwa Frw 500,000.

Tariki ya 01 Gashyantare ku munsi nyirizina w’intwari hateganyijwe imikino 2, aho ikipe ya Police FC izakira ikipe ya Mukura VS ku is aa 15H00 i Nyamirambo, naho ku is aa 18H00 habe umukino rurangiza uzahuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC ku is aa 18H00 nawo ukazabera i Nyamirambo.

Ikipe ya mbere mu bagabo izahabwa Frw 6,000,000 avuye ku Frw 4,000,000 yahawe APR FC umwaka ushize ubwo yatwaraga igikombe, mu gihe ikipe ya 2 izahabwa Frw 3,000,000 avuye ku Frw 2,000,000 ikipe ya AS Kigali yahawe umwaka ushize.

Ikipe ya 3 izahabwa Frw 2,000,000 mu gihe ikipe izaba i ya 4 izacyura Frw 1,000,000.

Iri rushanwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ku bufatanye n’urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu Imidari n’Impeta by’Ishimwe.

Igikombe cy’Amahoro uyu mwaka cyatwawe na APR FC nyuma yo gutsinda mukeba Rayon Sports igitego 1-0 cyatsinzwe na Dominiue Savio Nshuti ku munota wa 29 w’umukino.


Ingengabihe y’imikino y’igikombe cy’intwari


Comments

serge 27 December 2019

Mbega byiza. noneho ubutaha hazirukanwa ndeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee? Sadate