Print

Nigeria: ISIS yaciye imitwe abakiristo 11 kuri noheli

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 December 2019 Yasuwe: 1988

ISIS yasohoye videwo ivuga ko yishe aba bakirisitu mu rwego rwo kwihorera abategetsi bayo, barimo umukuru wayo Abu bakr al-Baghdadi hamwe n’umuvugizi wayo, Abul-Hasan Al-Muhajir,biciwe muri Syria.

Nta bisobanuro byatanzwe kuri aba bantu bishwe gusa bose bari abagabo.ISIS ivuga ko bose "bafashwe mu cyumweru gishize" mu ntara ya Borno iri mu majyaruguru ashyira mu majyefo ya Nigeria.

Iyi videwo yasohotse ejo ku wa kane, ifite amasegonda 56 yakozwe n’ikinyamakuru cya ISIS, Amaq.Biravigwa ko yari yateguwe kugira ngo isohoke ku munsi mukuru wa Noheli.

Umwe muri izo mfungwa yafashwe ifoto igaragaza ko yishwe arashwe, mu gihe abandi 10 bose baryamishijwe hasi bacibwa imitwe.

Mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira nibwo uwari umukuru wa ISIS, Abu Bakr al-Baghdadi hamwe n’uwari umuvugizi wayo, Abul-Hasan Al-Muhaji, bishwe.

Kuwa 22 Ukuboza uyu mwaka, nibwo ISIS yatangaje ko yatangiye igikorwa cyo "guhorera" abo bayobozi bayo babiri.

Kuva icyo gihe yatangiye ibitero bitari bike mu bihugu bitandukanye ishaka abantu yica.

Umutwe wa, Boko Haram, urwana wiyita "Islamic State West Africa Province" (Etat Islamique Province de l’Afrique de l’Ouest),ISWAP,umaze igihe ugaba ibitero muri Nigeria,bimaze guhitana abaturage batari bake.

Boko Haram yatangaje ko yishe abaturage barindwi ku munsi ubanziriza Noheli, mu gitero wagabye mu bice bya Chibok muri leta ya Borno.

Umwaka ushize, ISWAP yishe abagore babiri bafasha abandi kwibaruka yari yafashe mpiri.


Comments

Karemera 27 December 2019

Nyamara aba bica abantu bavuga ko bakorera Imana yabo Allah.Imitwe y’Abaslamu irwana cyangwa yica abantu ni myinshi cyane ku isi.Hari Al Shabab,Al Aqmi,ISIS,Al Qaeda,Hezbollah,Boko Haram,Hamas,Islamic Jihad,Taliban,etc...Yose ivuga ko "irwanira Imana".Ngo ni Intambara ntagatifu (JIHAD).Nyamara Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko yanga abantu bose barwana nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Kandi ko abantu bose bicana cyangwa barwana izabarimbura ku munsi wa nyuma nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Hazarokoka abantu bumvira Imana gusa.Ariko si Abaslamu gusa barwana.Kuva na kera,amadini menshi ashoza intambara,avuga ko akorera Imana.Muribuka za Crusades z’Abakristu barwana n’Abaslamu zahitanye abantu benshi.