Print

Myugariro wa Manchester United yashimiye Imana yamugize icyamamare yari umucuruzi w’itabi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 December 2019 Yasuwe: 2239

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yakoze benshi ku mutima ubwo yavugaga ku buzima bwe mbere yo kuba icyamamare aho yavuze ko yazengurukaga umujyi wa Abidjan acuruza itabi ariko nyuma Imana ia kumuhindurira ubuzima.

Bailly yavuye muri Africa yerekeza muri Espagne ubwo umwe mu bayobozi b’ikipe ya Espagnol witwa Emilio Montagut yakunze imikinire ye mu irudhanwa ry’abana ryabereye muri Burkina Fasso riteguye na kompanyi yo muri Espagne yitwa Promoesport.

Eric Bailly yavuze ko yavuye mu ishuli afite imyaka 13 kugira ngo akine umupira w’amaguru gusa ngo papa we yaramurwanyije kuko yumvaga ko ubukene bari bafite bazabuvanwamo nuko uyu muhungu wabo aziga akaminuza.

Uyu mukinnyi yavuze ko irushanwa ryo muri Burkina Faso ryamuhinduriye amateka kuko ngo ryamufashije kwinjira mu ndege bwa mbere mu rugendo rwamuteye ubwoba cyane.

Bailly yagize ati “Twari abanyamahirwe kuko iwacu twari dufite ibyokurya gusa sinifuzaga kwishingikiriza buri gihe ku babyeyi banjye.Nahisemo kujya ngurisha telefoni zakoze ndetse no gucuruza itabi.”

Bailly yavuze ko se atakundaga kuza kumureba ari gukina gusa yakundaga kureba Chelsea n’ikipe y’igihugu gusa.

Ku myaka 14 ngo nibwo yaje ku kibuga ubwo ikipe Bailly yakiniraga yari yageze ku mukino wa nyuma.

Eric Bailly yavuze ukuntu kujya mu ikipe ya Espagnol byakomwe mu nkokora n’imvururu zakurikiye amatora ya Wattara na Gbagbo gusa nyuma yaje kwerekezayo ibintu bigenda neza.

Bailly wishimira urwego yagezeho yagize ati “Numa y’imyaka 5 namaze ncuruza itabi mu mihanda ya Abidjan,ubu nkina mu ikipe ya mbere ku isi [Manchester United].