Print

Abasore n’Inkumi bifuza kwinjira mu Gipolisi cy’u Rwanda bafunguriwe imiryango[IBISABWA]

Yanditwe na: Martin Munezero 28 December 2019 Yasuwe: 2952

Ababyifuza bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

1.Kuba ari umunyarwanda
2.Kuba abishaka
3.Kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 25
4.Kuba afite impamyabushobozi y’amashuri 6 yisumbuye (A2)
5.Kuba atarigeze akatirwa n’inkiko igifungo kirenze amezi atandatu
6.Kuba afite ubuzima buzira umuze
7.Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya leta
8.Kuba yiteguye gukorera ahari ho hose mu gihugu

Abujuje ibisabwa biyandikisha ku biro bya Polisi y’u Rwanda mu karere (DPU) batuyemo bitwaje forumireri yujuje neza iriho ifoto iboneka ku rubuga rwa Polisi.

Hari abari bafite impungenge y’imyaka, babajije Polisi bati ” Ese urengeje imyaka ariko wararangije Kaminuza ufite ubushake ntiyakwiyandikisha?”

Yasubijwe ko itegeko rivuga ko uwinjira muri Polisi y’u Rwanda agomba kuba atarengeje imyaka 25 y’amavuko yaba ku rwego rw’abapolisi bato cyangwa aba-Ofisiye bato.

Comments

27 February 2020

Ndifuza kujya muri police 0788881302 kuko ndayikunda

mbabazi magret 1 January 2020

nnec ubaye icyangombwa kigaragaza ko utakatiwe utarakibona kwiyandikisha byakunda ugakomeza ugishaka nyuma??? Murakoze