Mbonyi ni umwe mubahanzi bamamaye cyane mu ndirimbo za Gospel, akenshi abantu bagiye bamunenga kubera kudakora amashusho y’indimbo kuko indirimbo zose yashyiraga hanze zabaga ari amajwi.
Kuri ubu uyu musore yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yise “Yankuyeho Urubanza” Ni imwe mu ndirimbo zigize album ya mbere yitwa “Uri number one”yamuritse mu mwaka wa 2015.
Amashusho y’iyi ndirimbo imaze imyaka igera kuri 4 igiye hanze yafashwe muburyo bwa Live ari ahantu mugitaramo, iyi ni imwe mu ndirimbo ze zakunzwe n’abatari bake.