Print

Umusore w’imyaka 19 yicishije umusaraba padiri wamusambanyije ku ngufu akiri umwana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 December 2019 Yasuwe: 6064

Uyu musore yasanze uyu mupadiri iwe ahitwa Agnetz muri Oise ahita amujomba umudali uriho umusaraba wa Yezu mu muhogo uwinjiramo ahita apfa.

Uyu musore yishe uyu mupadiri witwa Matassoli mu rwego rwo kumwihoreraho cyane ko yamusambanyije we na se umubyara n’abandi bahungu 2 hagati y’umwaka wa 1960 na 2000.

Alexandre utavuzwe imyirondoro ye yose,yatawe muri yombi na polisi ubwo yarimo agerageza gucikira mu modoka ya se.Yahamwe n’ibyaha byo gutoteza,kuniga no kunaniza ubutabera.

Uyu mupadiri wishwe yimuwe muri diyosezi ya Clermont mu mwaka wa 1967 na diyosezi ya Saint-Andre-Farivillers mu 1984 yoherezwa muri aka gace ka Agnertz ko mu majyaruguru y’Ubufaransa kubera iyi ngeso mbi yo gusambanya abana b’abahungu yari yaramwokamye.

Umurambo w’uyu mupadiri wasanzwe mu rugo rwe ufite ibimenyetso by’uko yishwe urubozo,kuwa 04 Ugushyingo uyu mwaka.

Uyu musore wamwishe ntiyabashije guhita ajyanwa mu rukiko kugeza kuwa 26 Ukuboza,cyane ko yahise ajyanwa kwa muganga kubera uburwayi bwo mu mutwe.

Se wa Alexandre witwa Stephane yahise yiyahura ubwo yasambanywaga na Roger Matassoli,ndetse n’uyu musore ngo yagerageje kwiyahura kubera ibyo yakorewe n’uyu mupadiri.

Uyu mupadiri ngo yasambanyaga abahungu kuva ku myaka 6 kugeza kuri 15 gusa ngo mu gace yari atuyemo nta wamufatiye mu cyuho.



Comments

mazimpaka 28 December 2019

Uyu musore yamwishe kubera agahinda yamuteye.Birababaje cyane.Kuba muli Gatolika abapadiri n’abasenyeri bakora icyaha cy’ubusambanyi,biterwa nuko birengagiza itegeko ry’imana rivuga ko “Niba unaniwe kwifata ugomba kurongora”.Byisomere muli 1 Abakorinto 7:9. Nubwo Gatolika ivuga ko Petero ari Paapa wa mbere , ntabwo aribyo kuko Bible ivuga ko Petero yali afite umugore.Byisomere muli Matayo 8:14.Abapadiri ibihumbi n’ibihumbi ku isi baregwa gusambanya abana n’abagore.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose baherutse kwegura kubera ubusambanyi.Cyangwa Cardinal George PELL wo muli Australia,Vatican’s number 3 (Vatican’s Secretary of Finances).Ashinjwa ubusambanyi n’abantu 50 yabikoreye.Abenshi ni Choir Boys.Urukiko rwamukatiye imyaka 6 y’igifungo,le 13/03/2019.Utibagiwe na Cardinal Donald WUERL hamwe n’uwo yasimbuye,Cardinal Theodore Edgar Mc CARRICK,bombi bayoboye Archdiocese ya Washington DC. Nabo bashinjwa ubusambanyi.Cardinal Philippe BARBARIN,Archbishop wa LYON,yakatiwe amezi 6 y’igifungo,le 06/03/2019 kubera ubusambanyi.