Print

Perezida Nkurunziza yapfukamye hasi ashima Imana yamubaye hafi mu myaka 15 amaze ku butegetsi [Amafoto]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 December 2019 Yasuwe: 10581

Perezida Nkurunziza yagaragaye apfukamye hasi, ashimira Imana yamufashije kumara imyaka 15 ku butegetsi ndetse akaba yarazamuye igihugu ku kigero cya 95 ku ijana.

Perezida Nkurunziza ngo yasabye Imana guha u Burundi umuyobozi mushya mwiza uyitinya kandi mwiza.

Mu kiganiro perezida Nkurunziza aheruk kugirana n’Abarundi ku maradiyo n’ama TV cyamaze amasaha arenga 3, yavuze ko yishimira intambwe yafashije u Burundi gutera mu myaka 15 yari amaze abuyobora cyane ko ngo yabwubatse ku kigero cya 95 ku ijana.

Yagize ati “Twatangiye kuyobora igihugu kiri mu bibazo by’ingutu.Twarongeye turacyubaka,ingeri zitandukanye z’ubuzima zateye imbere.Abarundi benshi banyuzwe nibyo twagezeho ndetse uzansimbura azaragizwa igihugu gikungahaye ndetse cyuzuye amahoro.

Nkurunziza usanzwe ari umurokore yafashe amasengesho y’iminsi 3 yo gushimira Imana cyane ko yemeje ko atazongera kwiyamamaza mu matora ya 2020.




Comments

Jr 28 December 2019

Nibyiza Gushima Imana


kadage 28 December 2019

Nkurunziza niyibuke ko Yesu yavuze ko abakristu nyakuri bagomba kwirinda kujya mu byisi (politike).
Nkurunziza azi neza ko ariwe uyobora imbonerakure.Politike ntishobora kujyana n’ubukristu nyakuri.
Hakorerwamo ibintu byinshi bibi.


hitimana 28 December 2019

Ko ndeba se Nkurunziza asenga nk’Abaslamu??? Nubwo ashima Imana ngo niyo yamuyoboye mu myaka 15,arayibeshyera.Abayobozi benshi,babifashijwemo n’abakuru b’amadini,bavuga ko bashyirwaho n’Imana.Nyamara benshi bajyaho babanje kumena amaraso,kandi Imana itubuza kurwana no kwica.Ntabwo Imana yafasha Nkurunziza kandi ariwe ukuriye Imbonerakure zica abantu.
Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Kubeshya,amacakubiri,amacenga,amatiku, ruswa,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,ubwicanyi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,Gutonesha bene wanyu,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite,kandi bukure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.