Print

Byiringiro Lague yatangaje ikintu gitangaje umutoza Adil yabakoreye bigatuma bamwiyumvamo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 December 2019 Yasuwe: 4964

Byiringiro Lague uheruka gutsinda igitego 1 muri 2-0 batsinze Rayon Sports yabwiye E M Sports TV ikorera kuri You Tube ko umutoza wabo Adil yatumye abakinnyi ba APR FC biyumvanamo ndetse ngo yigeze anabagurira inkweto zo gukinana.

Yagize ati “Nkubwije ukuri shampiyona y’uyu mwaka yaratworoheye cyane.Abatoza bacu baturemyemo urukundo,turishimirana cyane,Niyo utari muri 18 urishima.Shampiyona yaratworoheye kubera ko dushyize hamwe,turakundanye.

Ikintu umutoza wacu atandukaniyeho n’abandi,atwereka urukundo,twese aradukunze.Hari n’igihe agurira abakinnyi inkweto zo gukinana,kandi icyo kintu kukibona ku batoza biragoye.Nanjye ntivanyemo yarayinguriye.Abakinnyi ba APR FC benshi yabaguriye inkweto,aguha amafaranga ukazigura.Niyo tugiye gukina mu ntara Bisi igahagarara,aratubwira tugafata ibyo dushaka akabyishyura.Aratandukanye cyane.Umuntu ugokoreye ibintu nk’ibyo umurwanira ishyaka.”

Byiringiro yavuze ko akunda umutoza Adil cyane ndetse ngo niyo babajwe igitego niwe areba ndetse ngo niyo badatsinze biramubabaza.

Byiringiro Lague yavuze ko umukinnyi yemera mu kwambara neza ari APR FC ni Nshuti Innocent.Uzi kubyina muri APR FC ngo niwe,mu gihe usetsa cyane ari Mugungu Yves.


Umutoza Adil yaremye urukundo rudasanzwe mu bakinnyi ba APR FC