Print

Umunyamakuru uherutse gufungwa azira gukoresha no gukwirakwiza ikiyobyabwenge cya Kokayine ’Cocaine’ yafunguwe ataburanye

Yanditwe na: Martin Munezero 28 December 2019 Yasuwe: 3813

Ngoga Lwanga Edison wamamaye ku izina rya Pacson mu buhanzi ndetse no mu itangazamakuru, yari yatawe muri yombi n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ukuboza 2019.

Pacson wari watawe muri yombi ari kumwe na mugenzi we Kamana Arnaud barekuwe kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2019 nyuma yo guhatwa ibibazo n’ubugenzacyaha.

Aba bombi bari bafatiwe mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bafite udupfunyika tubiri turimo ifu ya cocaine.

Uretse kuba umuhanzi Pacson yabaye umunyamakuru ku bitangazamakuru bitandukanye birimo; Radio/TV1, City Radio, Hot Fm na BTN TV.