Print

Mukandutiye Angeline wagize uruhare runini muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatawe muri yombi nyuma yo gutaha aturutse muri RDC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 December 2019 Yasuwe: 5824

Mukandutiye uherutse gutaha avuye mu mashyamba ya DRC yamaze kugezwa muri Gereza i Mageragere nyuma y’iminsi mike avuye muri RDC we n’abandi bantu amagana.

Mukandutiye Angeline yagize uruhare runini muri Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abari bahungiye muri kiliziya ya Sainte Famille.

Mukanduye afatanyije n’abarimo Munyeshyaka,abasirikare n’Interahamwe bari bayobowe na perefe,Tharcisse Renzaho bishe Abatutsi benshi mu mujyi wa Kigali barimo abagabo 60 bakuye muri Centre d’Aprentissage des Langues Africaine (CELA) bajya kubica.

Mukandutiye yagize uruhare runini mu gutoza interahamwe muri segiteri Rugenge no kuzishakira ibikoresho kugira ngo zice Abatutsi muri Jenoside.

Nkuko abatangabuhamya babivuze,Mukandutiye yayoboye bimwe mu bitero byo kujya kwica abatutsi aho yambaraga ikoti rya gisirikare ndetse agafata imbunda.Yategetse ko hashyirwaho za bariyeri kugira ngo hatagira Umututsi ucika.

Mukandutiye yari yarakatiwe gufungwa burundu na Gacaca nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari Umugenzuzi w’Amashuri abanza i Nyarugenge gusa ntiyakora iki gihano kuko yari yarahungiye muri RDC.

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yatangarije kuri Twitter ye ko uyu Mukandutiye Angeline yamaze kugezwa muri gereza ya Mageragere.



Comments

mazina 30 December 2019

Ariko abanyabyaha benshi b’Abagatolika bibeshya ko Ishapule hari icyo yabamarira.Ibi babyita talisman.Usanga n’abantu basanzwe bayishyira mu nzu zabo no mu modoka.Ntacyo ishobora kubamarira rwose.Ikiza nuko bakemera icyaha,bakihana ntibazongere.Imana ibabarira gusa umuntu wihannye.


30 December 2019

She a female butcher of Muhima and Kiyovu in 1994.Kwica umuntu waremwe nu ishusho y’Imana,ni nko kwica Imana ubwayo.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Kugirango tuzabe muli iyo Paradizo iri hafi,icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Abibera mu byisi gusa,Imana ibita abanzi bayo nkuko Yakobo 4,umurongo wa 4 havuga.Bisobanura ko itazabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.