Print

Somalia:Ibyo abantu bise amahano byatwaye ubuzima bw’abantu 70 abandi benshi barakomereka

Yanditwe na: Martin Munezero 29 December 2019 Yasuwe: 3085

Iki gisasu cyaturikiye mu gace k’igenzura ry’umutekano ku muhanda nyabagendwa wo muri Mogadisho.

Abantu 61 nibo bajyanwe mu bitaro bapfuye ku ikubitiro nk’uko Abdikadir Abdirahman Haji Aden, yabitangarije ibiro ntaramakuru Reuters.

Nta mutwe w’iterabwoba n’umwe uriyitirira icyo gitero, ariko abarwanyi ba Al-Shabab bamaze kugaba ibitero byinshi muri ako gace.

Al-Shabab, umutwe w’abarwanyi ba ki Islam wiyunze na Al-Qaeda, umaze imyaka 10 waratangije urugamba rw’akinyeshyamba.

Uyu mutwe wabashije kwirukanwa mu murwa mukuru Mogadisho muri 2011, ariko kugeza ubu uracyafite ubukana bwo kugenzura uduce dutandukanye tw’iki gihugu.

Ababibonye bavuze ko yari amahano atagira uko asa.

Abaturage bavuga ko ubwo iki gisasu cyamaraga guturikana abo bantu, byari ibintu buteye ubwoba byo kubona ibice by’umubiri w’umuntu byivanze n’ibimanyu byacyo ku buryo hari n’uwabashaga kubibona agahahamurika.

Mohamed Abdirizak, umwe mu bayobozi bo muri Somalia, yavuze ko abahasize ubuzima barenga 90, ariko akavuga ko ayo ari amakuru yahawe atarashobora kwemeza.

Uwahoze ari akuriye umutekano yongeyeko ati: “Imana igirire ubuntu abahitanywe n’iki gitero cy’ubunyamaswa.”

Abantu batanu barishwe mu ntangiriro z’uku kwezi igihe Al-Shabab yateraga i Mogadisho kw’ihoteri ikundwa n’abanyepolitike, abakerarugendo ndetse n’ingabo z’igihugu.


Comments

sezibera 29 December 2019

Aba babikoze bishe Abaslamu bagenzi babo.Birababaje cyane.
Imitwe y’Abaslamu irwana cyangwa yica abantu ni myinshi cyane ku isi.Hari Al Shabab,Al Aqmi,ISIS,Al Qaeda,Hezbollah,Boko Haram,Hamas,Islamic Jihad,Taliban,etc...Yose ivuga ko "irwanira Imana".Ngo ni Intambara ntagatifu (JIHAD).Nyamara Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko yanga abantu bose barwana nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Kandi ko abantu bose bicana cyangwa barwana izabarimbura ku munsi wa nyuma nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Hazarokoka abantu bumvira Imana gusa.Ariko si Abaslamu gusa barwana.Kuva na kera,amadini menshi ashoza intambara,avuga ko akorera Imana.Muribuka za Crusades z’Abakristu barwana n’Abaslamu zahitanye abantu benshi.