Print

The Ben yubashye ibyifuzo by’abafana nyuma yo kugera i Kigali yogosha umusatsi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 29 December 2019 Yasuwe: 6611

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Kigali, benshi mu bafana barebaga amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga, ntibishimiye umusatsi yaje afite. Bamwe batangiye no kumushushanya mu nzenya, bamucira amarenga ngo yiyogosheshe.

Mu masaha make yakurikiyeho, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yagaragaje ishusho ye yiyogoshesha, ndetse avuga ko agiye kubaha ubushake bw’ abafana.

The Ben ukunzwe cyane n’Abanyarwanda, afite intego zo kuzuza Kigali Arena ku Bunani.