Print

Umwarimu yagiye kwigisha ibice by’umubiri yambaye mu buryo butangaje

Yanditwe na: Martin Munezero 29 December 2019 Yasuwe: 10072

Uyu mugore w’imyaka 43 yakoresheje umwenda ukoze mu buryo bugaragaza ibice by’imbere bya muntu cyane cyane inyama z’imbere kugira ngo afashe abanyeshuri be gusobanukirwa birambuye umubiri wa muntu.

Duque yatunguranye ubwo yinjiraga mu ishuri riri mu kigo cya Maria Teresa Inigo de Toro giherereye mu mujyi wa Valladolid yambaye uwo mwambaro ugaragaza ibisa nk’amara, igifu n’ibindi.

Uyu mugore yabwiye ikinyamakuru El Pais ko akigera mu ishuri abana batunguwe, bamwe batera induru abandi bipfuka mu maso.

Yavuze ko yashakaga ko ibyo yigisha byumvwa cyane n’abo yigisha no kubakundisha isomo ry’ibinyabuzima .

Duque avuga ko uwo mwambaro yawuguze nyuma yo kuwubona wamamazwa kuri Internet akabona ko wamufasha mu isomo rye.

Yagize ati “Nabonye ko ari ikintu gitangaje kuko ibice by’umubiri bigaragara urebeye inyuma.”

Kugira ngo Duque ibyo yakoze bimenyekane , umwarimu w’inshuti ye yamufotoye ari kwigisha yambaye uwo mwambaro abyoherereza umugabo we. Umugabo amaze kubibona yahise abitangaza kuri Twitter, bisakazwa hirya no hino.

Undi mwalimu wateje benshi ururondogoro mu myaka itanu ishize ni uwo mu Buholandi wakoresheje umwambaro ugaragara nk’igikanka n’amagufwa ya muntu.


Comments

30 December 2019

natwe yaditungura ntitwahi sukirikira amasomo yuwo munsi ,icyotwakibandaho nukugaragaza uduashya