Print

Ijambo ry’umunsi:Agira ibintu byose bishya-Rev.Nibintije

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 December 2019 Yasuwe: 1976

Iyo Imana yashyize inzozi mu mutima wawe,iyo Imana yashyize isezerano mu mutima wawe,inashyira buri kimwe cyose mu mutima wawe ngo uzabashe kugera kuri bya bindi byose wifuza.

Imana ntago yagusaba gukora ikintu kandi nta mbaraga zihagije ufite zo kugikora ibi ngibi bivuze ko bya bindi byose wumva ko uzakora uzabigeraho kuko Imana ibishaka.

Ijambo ry’Imana rivuga ko Imana ishyira ibyifuzo mu mutima wacu kimwe n’uburyo tuzahangana nabyo.

Muri aka kanya rero menya ko utitaye ku ho wavuye utitataye kuri byose byakubayeho,utitaye ku hahise hawe Imana ishaka kukugira mushya.

Imana irashaka kuguha intangiriro nziza y’ubuzima ,niba ukeka ko hari ibintu wabuze mu buzima,niba ukeka ko igihe cyawe cyatambutse ibuka ko uyu munsi ari mushya, ko Imana igiye kugukoreramo ibitangaza,uri umuntu mushya kandi Imana ifite byinshi byiza ishaka ku buzima bwawe,

Niba hari ibyo warose bigapfa iki ni cyo gihe cyo kongera kurota izindi nzozi ibi urabikora kuko Imana imaze kugusezeranya ko ibintu byose igiye kubigira bishya mu buzima bwawe guhera uyu munsi.

Imana iguhe umugisha!

Nibintije Evangelical Ministries International(NEMI)
[email protected]
+14123265034 whatsap


Comments

Nduwayezu Marcel 29 July 2022

Iri jambo riramfashije cyanee!


Giramata 15 March 2022

Abantu bakubonamo ko ntacyo uzimarira wakora iki?