Print

Perezida Kagame yakiriye intumwa idasanzwe ya Museveni yari imuzaniye ubutumwa burebana n’umubano w’ibihugu byombi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 December 2019 Yasuwe: 5526

Ubutumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bugira buti “Kuri uyu mugoroba muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro bitanga icyizere na Ambasaderi Adonia Ayebare, intumwa ya Perezida Museveni, wakoze urugendo rugana i Kigali afite ubutumwa bureba umubano w’ibihugu byombi.”

Iyi ntumwa igiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma y’ibyumweru bibiri i Kampala habereye inama ya kabiri yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda agamije guhosha umwuka mubi hagati y’ibihugu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier,wari uyoboye itsinda ry’u Rwanda mu nama ya kabiri yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinyiwe muri Angola,yabaye kuwa 13 Ukuboza 2019,yatangarije kuri Twitter ye ko nyuma y’amasaha arenga 7 aba bayobozi b’impande zombi baganira nta mwanzuro wagezweho ahubwo bahisemo kubiharira abakuru b’ibihugu byombi.

Yagize ati “Nyuma y’amasaha arenga 7 mu biganiro bifunguye hagati y’u Rwanda na Uganda,Ntitwabashije kumvikana ku bisubizo bya bimwe mu bibazo by’ingenzi bihari (Uganda ifasha imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda no gufunga mu buryo budakurikije amategeko kw’abanyarwanda muri Uganda).Twahisemo kubiharira abakuru b’ibihugu.”

Amb.Olivier Nduhungirehe yari yabwiye abanyamakuru ati “Tuzagisha inama umukuru w’igihugu turebe niba ingingo twatanze twakomeza kuzikoraho zigakemurwa.Nizeye ko vuba aha tuzizerana ndetse tukanagira ubushake bwo gukemura ibibazo dufitanye.’’

Muri iyi nama,intumwa z’u Rwanda zagaragarije iza Uganda ibimenyetso bigaragaza ko igihugu cyabo gitera inkunga imitwe yitwaje intwaro ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ariko Abanya Uganda barinangira.

Uretse gutera inkunga RNC n’indi mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda,izi ntumwa z’u Rwanda zagarutse ku kibazo cyo gufunga abanyarwanda mu buryo budakurikije amategeko ntibagezwe imbere y’ubutabera ahubwo bakicwa urubozo.