Print

Rhinoceros yo muri Tanzania yari ishaje kurusha izindi ku isi yapfuye

Yanditwe na: Martin Munezero 30 December 2019 Yasuwe: 1541

Fausta, rhinoceros yo mu bwoko bwa black rhino, yabonetse ubwa mbere i Ngorongoro mu 1965, igihe yari ifite imyaka itatu.

Yabaye muri ako karere yidegembya igihe kingana n’imyaka 54, ariko ibibazo by’amagara kubera gusaza byatumye imara imyaka yari isigaje yitabwaho n’abaganga.

Fausta ntiyigeze igira ibyana, abashinzwe kurengera inyamaswa bakavuga ko ari cyo gishobora kuba cyaratumye iramba.

Ariko guhera mu 2016, yatangiye kugira ibibazo byo kubona ikaba kandi yari ifite n’ububabare yakuye mu gitero cy’impyisi.

Dr Freddy Manongi wo mu kigo Ngorongoro Conservation Authority, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: "Inyamaswa zikaze, cyane cyane impyisi, byatangiye kuza birayitera ihakura ibikomere bibi.

"Guhera mu 2016 twategereje kuyikura mu ishyamba tuyishyira ahantu icungirwamo."

Yongeyeko yuko ku munsi Fausta yapfiriyeho hari iyindi rhinoceros yavutse.

Bwana Manongi nyuma yavuze mu nyandiko yuko "ibyabitswe byerekana ko Fausta yabayeho ubuzima burebure kurusha izindi rhinoceros zose zo ku isi."

Ngo kandi yahitanywe n’impamvu zisanzwe ku mugoroba wo ku itariki ya 27 z’ukwa cumi na kabiri.

Mu ishyamba rhinoceros mu bisanzwe zibaho imyaka iri hagati ya 37 na 43, cangwa zikageza kuri 50 ziri aho zitunzwe.

Ibitigiri by’ubwo bwoko biri hasi cyane kuko zihigwa n’abashaka ihembe ryazo - ariko kuri ubu igitigiri kiriho kiriyongera.