Print

RNC yahagaritse uwari umuvugizi wayo imushinja ibura rya Ben Rutabana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 December 2019 Yasuwe: 4600

Jean Paul Turayishimye wahagaritswe mu butegetsi ntacyo aratangaza kuri uyu mwanzuro w’inama y’iri shyaka uvuga ko ashobora gukomeza kuba umuyoboke.

Ku ibura rya Ben Rutabana wari komiseri muri iri shyaka mu ntangiriro z’uku kwezi, Bwana Turayishimye yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko nawe yumvise ibura rya Rutabana rikamutungura, kandi ko bariho bakurikirana iki kibazo nk’ishyaka.

Tabitha Gwiza, mushiki wa Ben Rutabana, nawe uheruka kwirukanwa mu butegetsi bwa RNC, muri uku kwezi yabwiye BBC ko "hari abantu bacye bo hejuru muri RNC bafite uruhare mu ibura rya Rutabana".

Madamu Gwiza yavuze ko ibibazo biri muri RNC, ishyaka ryavukiye kandi rikorera mu mahanga, bishingiye ku ibura rya musaza we.

Umuvugizi wa RNC Etienne Mutabazi we yavuze ko atari ko bimeze ko ibibazo biri muri RNC ari ibisanzwe biba ahahuriye abantu benshi, yemeza ko biri gukemurwa neza kandi bari gushakisha Ben Rutabana.

Mu ibaruwa ihagarika Bwana Ndayishimye y’ejo ku cyumweru kuwa 29/12 yasinyweho na Jerome Nayigiziki umuhuzabikorwa wa RNC, ivuga ko yakoze ibikorwa byo "gusisibiranya uruhare rukomeye wowe ubwawe wagize mu izimira rya Komiseri Ben Rutabana..."

Muri iyi baruwa batangaza ko hari ibimenyetso simusiga ko bwana Ndayishimye "ari mu bantu bacye bari bazi neza banateguye urugendo rwe (Ben Rutabana) mu karere kandi bakanarukurikirana umunsi k’uwundi".

Bwana Ndayishimiye ntacyo aratangaza ku byatangajwe muri iyi baruwa imuhagarika mu bategeka RNC.

Benjamin Rutabana uzwi cyane nka Ben Rutabana umuryango we uvuga ko wamubuze kuva tariki 08 z’ukwezi kwa cyenda hashize iminsi micye ageze i Kampala muri Uganda avuye aho aba iburayi, ubu ntarongera kuboneka.


Comments

munezero 30 December 2019

Niba Rutabana akiriho,ndiwe nareka burundu kujya muli politike.Nafata umwanzuro wo gushaka umuntu akanyigisha bible kugirango menye neza icyo imana idusaba,hanyuma nkagikora kugirango nzabe muli paradizo.Rwose niyumve ko ibi ntaho byamugeza.Politike nubwo ikiza benshi,ituma bamwe bagira ibibazo bikomeye: Gufungwa,kwicwa,etc...Niyo mpamvu yesu yasabye abakristu nyakuri kutivanga mu byisi.


mugiraneza 30 December 2019

This is a waste of time.Aba niyo babona ubutegetsi bashaka,ntacyo bahindura ku bibazo u Rwanda rufite:Ubukene,ubushomeli,ruswa,akarengane,ubujura,indwara,urupfu,etc...Bizavaho gusa umunsi imana izashyiraho ubutegetsi bwayo ku munsi w’imperuka.Niyo mpamvu aho guta igihe barwanya u Rwanda,bakora ibyo Yesu yasabye abakristu nyakuri bose.Nukuvuga "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana",aho gushaka ibyisi gusa.Abumvira iyo nama,nibo bonyine bazabaho iteka muli paradizo nkuko bible ivuga.