Print

Cristiano Ronaldo yigaranzuye abakinnyi bakomeye ku isi atwara igikombe gikomeye I Dubai [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 December 2019 Yasuwe: 3116

Ibihembo bya 2019 Globe Soccer Awards byegukanwe n’abanya Portugal gusa kuko na Joao Felix yatowe nk’umukinnyi ukiri muto utanga icyizere waruhije abandi.

Liverpool yatowe nk’ikipe y’umwaka, Jorge Mendes yatowe nk’ushakira amakipe abakinnyi witwaye neza kurusha abandi.Umwongerezakazi Lucy Bronze niwe watowe nk’umukinnyi w’umwaka.

Liverpool ihagaze neza,yatashyemo ibihembo byinshi kuko Jurgen Klopp yabaye umutoza mwiza, Alisson Becker aba umunyezamu w’umwaka.

Cristiano Ronaldo yatsinze Lionel Messi, Virgil van Dijk, Sadio Mané, Bernardo Silva, Alisson na Mohamed Salah.

Abarabu benshi bakunda cyane Cristiano Ronaldo ariyo mpamvu ibi bihembo akunze kubihabwa.Iki kibaye icya 6 yegukanye muri 11 bimaze gutangwa.

Ronaldo yashimiye umuryango we wamuherekeje I Dubai n’aba barabu bakunda kumuzirikana bakamutorera kwegukana ibihembo.