Print

Bebe Cool yavuze uburyo Jose Chameleone na Bobi Wine batakiri abahanzi

Yanditwe na: Martin Munezero 30 December 2019 Yasuwe: 2205

Bebe cool ubwo yaganiraga na UBC TV’s Calvin, yagaragaje ko Bobi Wine na Jose Chameleone bahoze ari abahanzi bakwitwa inkingi ya mwamba mu muziki wo muri Uganda, ariko magingo aya bakaba bameze nk’umubyeyi wabyaye umwana yarangiza akamuta.

Yemeza adashidikanya ko kuri we abona aba bombi batakiri abanyamuziki kuko bamaze kumungwa n’ibikorwa bya politike, aho basigaye babyiganira imyanya muri Leta aho gukomeza kuzamura umuziki wabo.

Bebe Cool abona ko kuba ativanga muri Politike, aribyo bituma azakomeza guteza imbere umuziki we.

Ibi yabivuze mu gihe mu muziki wa Uganda, aba bagabo uko ari batatu basanzwe bafitemo izina rikomeye kuburyo ntawashidikanya ko bari bahanganye mu rugamba rwo kwigwizaho abafana.

Bebe Cool kandi yavuze aya magambo asa n’ubyukije ayo yigeze kuvuga ubwo yanengaga mugenzi we Bobi Wine wishoye muri Politike kandi ntacyo yari abaye.

Bobi Wine atagerejwe mu matora yo guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu ateganya kuba muri Uganda mu mwaka wa 2021, ago azahatana n’abarimo Perezida uriho ubu Yoweli Kaguta Museveni.

Ni mugihe Jose Chameleone nawe atagerejwe muri aya matora, aho yatangaje ko aziyamamariza umwanya wa Guverineri w’Umujyi wa Kampala, agashyigikirwa n’abatari abake bari basanzwe bakunda ibihangano bye.