Print

Itangazo rya cyamunara y’umutungo utimukanwa ugizwe n’inzu uherereye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo

Yanditwe na: Ubwanditsi 30 December 2019 Yasuwe: 475

Umuhesha w’inkiko w’umwuga aramenyesha abantu bose babyifuza ko kuwa gatanu taliki 08/01/2020 saa tanu za mu gitondo (11h00) azateza muri cyamunara umutungo utimukanwa wa Bisekere Ezekiyasi na Mukakarera Thabea uherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi , Akagali ka Musezero, Umudugudu wa Gasave kugira ngo hishyurwe umwenda babereyemo Nzigihima Justin.

Cyamunara ikaba izabera aho umutungo uherereye. Niba ukeneye ibindi bisobanuro wasoma itangazo riri hano hasi cyangwa se ugahamagara kuri Tel igedanwa ya Me Niyibizi Jean Damascene: 0788641410.