Print

Ifoto y’umunsi: Umupolisi w’Umurundi yahetswe n’umuturage amwambutsa umwuzure

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 December 2019 Yasuwe: 9791

Mu minsi ishizei Bujumbura no mu bindi bice bitandukanye byo mu Burundi haguye imvura idasanzwe yasenye amazu menshi ndetse iteza imyuzure ikomeye hirya no hino.

Kuwa 21 Ukuboza 2019,imvura idasanzwe yaguye mu Burundi by’umwihariko mu mujyi wa Bujumbura bituma uduce twa Winterekwa, Nyabagere, na Mirango muri komine Ntahangwa mu majyaruguru ya Bujumbura haba imyuzure ndetse amazu asaga 21 asenyuka ndetse n’abantu barenga 12 barapfa.

Nubwo uwakwirakwije iyi foto ku mbuga nkoranyambaga atagaragaje aho uyu mupolisi yari ari,benshi bibajije ukuntu umuturage ariwe wari umuhetse kandi byakabaye bitandukanye.