Print

Musanze: Ba gitifu b’Imirenge 4 basezeye ku kazi ku bushake bwabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 December 2019 Yasuwe: 2515

Abeguye barimo uw’Umurenge wa Musanze Niyibizi Aloys, Mukasine Hélène wayoboraga Umurenge wa Muko n’uw’Umurenge wa Kimonyi, Nyiramahoro Adelaide ndetse n’uw’Umurenge wa Nyange, Nsengiyumva Télesphore.

Nubwo aba ba gitifu banditse amabaruwa asezera ku kazi kubera impamvu zabo bwite,amakuru aravuga ko aba bayobozi begujwe kubera imikorere mibi no kunanirwa kugendana n’iterambere ry’akarere.

Meya w’Akarere ka Musanze, Nuwumeremyi Jeannine, yemereye IGIHE ibyo gusezera kw’aba bayobozi ariko ashimangira ko babihisemo ku bushake bwabo kuko babonaga batakibasha kugendera ku muvuduko akarere ayoboye kari gukoreraho.

Ati “Nibyo banditse amabaruwa y’ubwegure kandi twayabonye. Twabanje kuganira na bo batubwira ko babihisemo kubera ko babonaga batagishoboye kugendera ku muvuduko akarere kari kugenderaho nko mu bijyanye n’isuku n’imibereho y’abaturage basabaga kugenderaho batawuriho”.

Uretse aba ba gitifu, uwari ushinzwe ubuzima mu Karere ka Musanze, Nsabiyera Emile n’uwari Ushinzwe ibijyanye n’imyubakire Muhutangabo Joseph, na bo banditse basaba gusezera ku mirimo yabo.

Meya yakomeje avuga ko n’aba bayobozi babiri barimo uw’ubuzima n’uwari ushinzwe imyubakire muri aka Karere ka Musanze, bakiriye ubwegure bwabo ndetse na bo banditse ayo mabaruwa kubera ko babonaga batari ku muvuduko umwe n’abandi bakozi b’aka karere.

Amakuru aravuga ko ushinzwe imyubakire mu Karere ka Musanze, ashobora kuba yasezeye ku mirimo ye kubera ibijyanye n’imyubakire y’akajagari irimo kukagaragaramo.